Umuhanzikazi Alyn Sano wahoze muri Korali yakuriye inzira kumurima abahoraha bibaza ku myambarire ye

10/10/2023 11:26

Alyn Sano ni umuhanzikazi Nyarwanda , ni mwe mu bakobwa bazi neza icyo bashaka muri muzika ndetse ni umwe mu bakobwa bazi kuririmba neza na cyane we yabanje kubyitoreza muri korali ubundi akabona kwinjira muri muzika isanzwe bamwe bita iy’Isi.Uyu mukobwa wagiye akunda kurangwa n’imyambarire itandukanye bamwe bita idahwit, yagize gutya asubiza ababibona ukundi.

 

 

Nk’uko ikinyamakuru umunsi.com cyakunze kubibagezaho , haba kuri website ndetse no kumbuga nkoranyambaga zacyo , umunsi.com , abantu batandukanye bagiye bagaragaza intekereza zabo kuri uyu muhanzi, bamwe bakavuga ko arimo kwihimura kubera ngo kubera uburyo yabanje muri Korali ari igitekerezo cy’ababyeyi , bakavuga ko ibyo arimo bigendanye n’uko abyifuza.

 

 

Kurundi ruhande kandi hari bamwe bashyigikira Alyn Sano bakavuga ko ibyo arimo byose abizi kandi ko nta muntu ukwiriye kumubaza niba yambaye neza cyangwa nabi. Mu nkuru iki kinyamakuru UMUNSI.COM, cyagiye kibagezaho by’umwihariko muri ibi bitaramo bya MTN IWACU Muzika, cyagaragaje ko Alyn Sano ariwe muhanzikazi  wagaragaje imyambarire idasanzwe ndetse cyerekana ko ahiga abandi bose mu bijyanye no kwambara bigendanye n’ibitekerezo by’abantu.

 

 

Kumbuga nkoranyamaga ze Alyn Sano ntabwo abura kugaragaza uwo ariwe  ahubwo abantu akaba aribo batangira kumugereranya nawe wambere akiri muri korali.Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Alyn Sano yemeye ko ibitekerezo by’abantu yabibonye cyakora avuga ko we ntacyo bimubwiye.

 

 

Yagize ati:’Abantu bakwiriye kumva ko ndi umuhanzi.Abankundira umuziki bakwiriye kumva ibihangano byanjye, kurundi ruhande ariko ndi umuhanzi munguni zose”.Uyu muhanzi yakomje agaragaza ko abantu bakwiriye kumva ko imyambarire ye ari iy’umuhanzi uri mubucuruzi.

 

 

Ati:”Njye nambara imyenda kubera impamvu.Hari iyo ngiye gushyira ku isoko , n’iy’abandi mbanambaye ndi kuyamamaza.Abantu rero bari bakwiriye kuntera imbaraga aho kuzinca. Kurundi ruhande Alyn Sano , avuga ko abantu badakwiriye kumuca intege kuko we ngo azi icyo ashaka ahubwo aboneraho kubizeza ibikorwa byinshi mu minsi iri imbere.

 

 

Ati:”Njye buri gihe niyumva nk’umuhanzi mushya, ntabwo ndakora kuburyo nakwiyumva nk’umuhanzi ukomeye . Mpora ntekereza ko aribwo nkitangira umuziki Abakunda umuziki wanjye, bitege mu minsi iri imbere ibikorwa nzakora”.Alyn Sano ni umwe mu bahanzi bari gususurutsa abantu mu bitaramo bya IWACU MUZIKA FESTIVAL.

https://twitter.com/ERICBUSYoffici1/status/1710298665040920744?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1710298665040920744%7Ctwgr%5E0f94c3d24fc7f53b7b04a87d8567e3a4708e9ca3%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Figihe.com%2Fimyidagaduro%2Farticle%2Falyn-sano-yasubije-abamaze-iminsi-bibaza-ku-myambarire-ye

Advertising

Previous Story

MU MAFOTO : Irebere uburyo Makeup ikomeje gusubiza abagore ibukobwa ! Benshi batewe impungenge nabyo

Next Story

Kurya imwe ku munsi byakurinda indwara nyinshi ! Menya impamvu ukwiriye kurya Poma kenshi gashoboka

Latest from Imyidagaduro

Go toTop