Uwarashe Donald Trump yamenyekanye

14/07/2024 08:28

Umusore w’imyaka 20 warashe agakomeretsa Donald Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Pennsylvania yafashwe.

Thomas Mathew yafunguye umuriro kuri Donald Trump ari muri Metero 130 uhereye ku gisenge cy’inzu yariho n’aho Donald Trump wabaye Perezida wa Amerika yarari ku munsi wo ku wa Gatandatu ahagana saa 16H00 pm’.

Donald Trump yarashwe ugutwi ahita yikubita hasi, ava amaraso yazuye mu maso he. Uyu warashe Donald Trump yakomeje kurasa mu bantu amasasu agera ku munane bose bakwira imishwaro.

Nyuma y’amasaha make ajyanywe kwa muganga, Donald yatangaje ko ameze neza.

Thomas Mathew yishe umwe mu bayoboke ba Donald Trump bari baje kumushyigikira, mbere y’aho nawe yiciwe.

FBI yahamije amakuru y’uko uwashakaga kwica Donald Trump ari umusore witwa Thomas Mathew w’imyaka 20 y’amavuko.

Uyu musore ukomoka ahitwa Bethal Park muri Pennsylvania, yari hejuru y’inzu muri Metero 130.

Umukozi wa Donald Trump ushinzwe itangazamakuru, yashyize amashusho kuri X avuga ko Trump ameze neza kandi akomeye.Ati:”Ntazahwema kurwanira Amerika”.

Ishyaka ry’Aba Republicans, rivuga ko basabye ubwirinzi budasanzwe kuri Donald Trump ariko ntibabikore bakaba bari kubashinja kubigiramo uburangare.

1 Comment

Comments are closed.

Previous Story

Ngororero – Kabaya : barashima Paul Kagame washyize ho gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri

Next Story

Espanye na FC Barcelona basabwe ikintu gikomeye kuri Lamine Yamal

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop