Umugore wa Rene Patrick, Tracy Agasaro, yatomagije umugabo we amubwira ko amukunda cyane.
Abinyujije kuri Konti ye ya Instagram, Agasaro Tracy, yagaragaje ko umugabo we ari inshuti magara, umuvandimwe we ndetse akaba n’urukundo rwe.Yagize ati:” Rukundo rwanjye , Nshuti yanjye , Mugabo wanjye nkunda , Ndagukunda cyane [ Rene Patrick ].
Nyuma yo gushyira hanze ubu butumwa benshi bagaragaje ko bishimiye urukundo rwa Agasoro Tracy k’umugabo ndetse banaberekako babashyigikiye.Benshi mu baberetse urukundo harimo James na Daniella.
Uwitwa Niyibizi Saba , we yavuze ko yifuza kuzababona umwaka utaha ari batatu. Yagize ati:” Ndabakunda 😘❤️, Ndifuza kuzababona umwaka uzaza muri 3 , kubera Imana”. Flenty Arnette , akoresheje ururimi rw’Ikirundi yagize ati:” Ingene muri beza. Muri mwe hagaragaramwo , ubwiza bwa Ndiho”.Ubu butumwa bwa Agasaro bwakunzwe n’abarenga ibihumbi 7 kuri Konti ye.
Ubusanzwe Rene Patrick na Agasaro Tracy bakoze ubukwe muri 2021 , aho bombi bakoze ibirori byo gusaba no gukwa ku wa 27 Ukwakira 2022 , mu gihe ku wa 04 Ukuboza 2021 aribwo bakoze ubukwe imbere y’Imana.
Mu mwaka wa 2020 nibwo Rene Patrick yari yatunguye umukunzi we amwambika amusaba niba yamubera umugore undi nawe arabyemera.
Tracy Agasaro ni umunyamakuru wa RBA kuri shene ya Kc2 TV , mu gihe umugabo we ari umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.