YAGO yashyizwe mu bahanzi bashya bahatanira ibihembo bya Isango na Muzika

18/10/2023 08:40

Umunyamakuru wabiteye ishoti akerekeza muri muzika Nyarwaya Innocent wamamaye nka YAGO, yatangiye kurya kumbugo z’icyemezo yafashe cyo kuva mu itangazamakuru bucece akajya muri muzika nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi bashya bahatanira ibihembo bya ISANGO na MUZIKA.

 

 

Uyu muhanzi ayoboye urutonde rw’abahanzi 4 bakizamuka bahataniye ibi bihembo bya Isano na Muzika barimo Linda Montez ufashwa na Uncle Austin, Malani Manzi , Shemi , na YAGO.Uyu munyamakuru wabivuyemo, ahanganye n’aba bahanzi mu cyiciro cy’Umuhanzi mushya w’umwaka.

 

 

Uretse iki cyiciro Yago Pon Dat ahatanyemo, hari ibindi byiciro birimo , Umuhanzi w’umugabo w’umwaka, Umuhanzi w’Umugore w’umwaka , Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana w’Umwaka n’Indirimbo y’umwaka.Muri ibi bihembo kandi harimo , igihembo icy’uwayoboye ifatwa ry’amashusho y’indirimbo neza , ukora indirimbo mu buryo bw’amajwi mwiza, Indirimbo yahuriyemo n’abahanzi barenze umwe nziza , Album y’umwaka , Umuhanzi uhiga abandi mu Burundi, ndetse n’indirimbo nziza ya gakondo.

 

 

Ibi bihembo bitegurwa n’ubuyobozi bwa ISANGO STAR [Radio na Televiziyo], Bigiye gutangwa kunshuro ya 4, kuko bizatangwa tariki 17 Ukuboza 2023 muri Park Inn Hotel.Uyu mwaka byagarukanye ubukangurambaga bushishikariza abantu kwirinda SIDA  bakidagadura bafite ubuzima bwiza.

 

Isango Star, yamaze gutunganya urubuga witwa urubuga rwitwa www.ima.rw, ruzafasha abahanzi kubona amakuru yose yerekeye ibi bihembo kuva byatangia mu myaka 3  yashize.

Advertising

Previous Story

Umuramyi akaba n’umunyamakuru Tracy Agasoro yateye imitoma umugabo we abantu babifuriza kubyara bakaba 3

Next Story

Ese ubu tugiye kujya tugarikirwa imbere y’Imbaga ingana gutya koko ? Amarira n’agahinda ku bakunzi b’Amavubi Kubera ubwiza bwa Stade Amahoro !

Latest from Imyidagaduro

Go toTop