Umugore w’imyaka 66 y’amavuko, yagaragaje ko imyaka yose umuntu yaba afite yakwibaruka, ubwo yabyaraga umwana wa 10. Uyu mugore akaba akomoka mu Gihugu cy’u Budage.
Alexandra Hildebrand wo Gihugu cy’u Budage ku myaka 66 y’amavuko, yibarutse umwana wa 10 hatabayeho gukoresha ubundi buryo bworohereza abageze muzabukuru hagahuzwa intanga bikorewe hanze ya nyababyeyi y’umugore.
Uyu mwana wahawe izina rya Philip, yavutse habayeho igikorwa cyo kubaga nyina, bamuterura munda no muri Uterus. Akaba ari igikorwa cyabereye ku Bitaro bya Charité mu Mujyi wa Berlin mu Budage.
Mu kiganiro na Today.com ku wa 26 Werurwe 2025 , Hildebrand yagaragaje ko umwana we Philip, yavutse ameze neza kandi yujuje ibiro n’ibindi buri mwana aba asabwa kuba afite.
Hildebrand yamenyekanye nk’umugore wita ku nzu ndangamateka ‘Wall Museum’ ahitwa Checkpoint mu Mujyi wa Berlin. Hildebrand ashimangira ko uwo mwana yabyaye ari impano yiyongeye mu muryango we.
Kugeza ubu afite abana bari hagati y’imyaka 2 na 46 . Yagize ati:”Kugira umuryango mugari ntabwo ari ikintu cyo kwishimira gusa ahubwo ni umunezero kurera abana ukabakuza neza”.
N’ubwo afite imyaka 66 Hildebrand Alexandra, avuga ko yabyaye neza atewe inda n’umugabo hatabayemo gukoresha izindi nzira agaragaza ko mu byamufashije harimo kwiyitaho arya indyo yuzuye ndetse akanakora imyitozo ngororamubiri.
Umuganga we Dr Wolfgang Henrich yatangaje ko uyu mugore atabagoye cyane mu kubyara kwe gusa agaragaza ko umugore ugeze muzabukuru iyo abyaye bigira ingaruka zirimo ; Umuvuduko w’amaraso, kuba yabyara umwana udakuze n’ibindi.
Inkuru ya Alexandra Hildebrand yaje ikurikira iya Safina Namukwaya w’imyaka 70 wo muri Uganda , wabyaye afite imyaka 70 muri 2023.
Abahanga bavuga ko n’ubwo kubyara umugore ageze muzabukuru bidakunze kubaho ariko bemeza ko bishoboka