Umuturage wo mu Karere ka Nyanza yagiye guhinga abona Gerenade mu murima we agira ngo ni iteke arayitwara ayishyira mu rugo.
Uwo muturage ni uwo mu Murenge wa Nyagisozi , Akagari ka Rurangazi, Umudugudu wa Kigarama.
Amakuru dukesha Umuseke avuga ko uwitwa Habinshuti Elistarco w’imyaka 61 y’amavuko aho yahingaga mu murima maze abona ikintu atazi agira ngo ni iteke maze arinjyana mu rugo.
Yaje guhura n’umuntu amubwira ko ari igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi , Habinshuti Syldio yavuze ko uriya muturage bitewe n’ubumenyi buke atahise amenya ko ari grenade gusa abamubonye bihutiye kubimenyesha ubuyobozi nabwo bubwira inzego z’umutekano zirahagera.
Abasirikare nibo bagiye kureba basanga abaturage bashyize iyo kabutindi ku nkengero z’umuhanda , abasirikare barayitwara.

Habinshuti Syldio , Umunyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko byagaragaraga ko iyo grenande ishaje ikaba nta muntu yakomerekeje.