Gen Muhoozi Kainerugaba yongera kuburirwa Irengero kuri X: Impaka Zikomeje Hagati ye na Congo

3 weeks ago
1 min read

Konti ya Gen Muhoozi Kainerugaba kuri X yongeye kuburirwa irengero nyuma y’amagambo akomeye yanditse kuri iyo mbuga nkoranyambaga, arimo gutera ubwoba abayobozi ba Congo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Hari impaka nyinshi ku cyaba cyateye iyi konti gusibwa cyangwa guhagarikwa, bamwe bavuga ko yaba yarafunzwe kubera ko yarengereye, abandi bakemeza ko yatewe na bahaka (hackers) cyangwa yakuweho n’ubuyobozi bwa X kubera kutubahiriza amabwiriza yayo.

Muri ayo magambo aheruka kwandikwa na Gen Muhoozi, harimo gutera ubwoba abayobozi ba Congo, aho bivugwa ko yashatse kwibasira Gen Luboya Nkashama, guverineri wa Ituri. Ibi byarakaje igisirikare cya Congo (FARDC), maze Umugaba Mukuru wungirije, Lt. Gen Jacques Ychaligonza Nduru, avuga ko Uganda igomba gusobanura niba ibyo Gen Muhoozi avuga biri mu mwanya wemewe w’igisirikare cyayo cyangwa ari ibitekerezo bye bwite. Yatangaje ko nibikomeza, FARDC nayo izasubiza mu buryo bukomeye.

Si ibyo gusa, Muhoozi yanditse amagambo yibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, arimo kwibasira Bobi Wine na Dr. Kizza Besigye.

Hari ubwo yavuze ko Besigye akwiye “kwicwa ku munsi w’Intwari,” ibintu byateje impaka ndende, ndetse bamwe batangira gusaba ubuyobozi bwa X ko bwakuraho konti ye. Byongeye, Muhoozi yigeze no kwibasira Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, avuga ko “azafunga abadepite bose” babaye batangiye kwiga ku myitwarire ye.

Nyuma y’ibi byose, konti ye yongeye kuburirwa irengero, ibi bikaba byabaye inshuro ya gatatu. Muhoozi ubwe yigeze kuvuga ko asezeye kuri X kugira ngo yibande ku nshingano ze nk’umusirikare, ariko yakomeje kugaruka no kuvuga amagambo akomeye atavugwaho rumwe.

Abakurikiranira hafi politiki ya Uganda babona ibi nk’igice cy’ugushaka kwe kwigaragaza nk’umuyobozi w’ejo hazaza, cyane ko bamwe bamubonamo nk’usimbura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Gusa imyitwarire ye ku mbuga nkoranyambaga ikomeje guteza ibibazo mu mubano wa Uganda n’ibihugu byo mu karere, harimo na RDC, Kenya na Sudan, kubera amagambo akunze kuvuga atavugwaho rumwe n’ubuyobozi bw’ibi bihugu.

Go toTop