Perezida Kagame yifatanyije n’Abayisilamu basoje igisibo

4 weeks ago
1 min read

Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi yose umunsi mwiza wa Eid al-Fitr, abasaba gukomeza kwimakaza indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’ubugwaneza.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 30 Werurwe 2025, Kagame yagize ati:
“Ibi birori by’ibyishimo bizanire mwebwe n’abo mukunda amahoro, ibyishimo n’uburumbuke. Reka dukomeza kwimakaza indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’ubugwaneza, nk’igisobanuro cy’uyu munsi mukuru.”

Uyu munsi mukuru wizihijwe nyuma y’iminsi 29 y’igisibo cya Ramadhan, aho abayisilamu basoje igihe cy’iyiriza ubusa.

Isengesho ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, ryitabirwa n’abantu benshi. Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko mu kwezi kwa Ramadhan bakusanyije miliyoni 33 Frw, byaguzwe ibiribwa byo gufasha abatishoboye, harimo tani 21,000 z’ibishyimbo n’umuceri.

Uyu munsi usanzwe ari ikiruhuko mu Rwanda, ukaba ufite igisobanuro gikomeye ku Bayisilamu, aho bishimira impera y’igisibo, gusabana, no gufasha abatishoboye.

Go toTop