DRC: Bari kwibasirwa n’ibyorezo kubera ubuke bw’imiti

4 weeks ago
1 min read

Nyuma y’aho imiti ikomeje kuba mike kubera ko ingengo y’imara yashize abatari bake , bakomeje kurwara indwara zitandukanye zirimo ibyorezo nk’uko byatangajwe na ‘WHO’.

Umuryango wa ‘World Health Organization’, uvuga ko ‘Budget’ yari yaragenewe kugura imiti itandukanye no kwita ku barwayi yarangiye , bigatuma habura uburyo bwo kugura indi.

Dr Thierno Baldé , Umuyobozi wa WHO muri Afurika Ishami rya Goma , yagize ati:”Muri Kivu ya Ruguru yo nyine, WHO ihabarira abagera ku 1.500.000 bagizweho ingaruka n’uko Budget yashize bigatuma Serivisi z’ingenzi zihagarara”.

Nyuma yo kubura kw’imiti ngo yamaze gushira mu bubiko, abarenga 4,000,000 batuye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru bakomeje guhangayika.

Yakomeje agira ati:”Ibyorezo ntabwo byita ku mipaka, amatora cyangwa Guverinoma . Aho waba uri hose n’utikingira urandura”.

Yakomeje ashimira imiryango irimo kugerageza gukomeza kubafasha icyakora ahamya ko bakeneye ibirenze anasaba ubufasha bwaturukaga mu mahanga bwahagaze kongera gusubukurwa.

WHO ivuga ko Ibyorezo birimo na SIDA bikomeje gukaza umurego. Mu gihe gishize kandi hapimwe abarenga 10,000 bari banduye MPOX , WHO ivura abagera ku 4,000

Go toTop