Perezida Kagame yagaragaje icyarandura intambara iri muri Congo

03/25/25 11:1 AM
1 min read

Perezida Paul Kagame yagarutse ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC ashimangira ko mu gihe umuntu ashaka ko intambara irangira, ahagarika akarengane, akarandura ibibazo bya Politike, atari ibyugarije abaturage b’Igihugu cye gusa ahubwo n’ibibangamiye abaturanyi.

Ibi Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa 24 Werurwe 2025 mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’Umuryango wa SADC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nama yigaga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba ya yobowe n’Abayoboye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize iyo miryango yombi ari bo; William Ruto wa Kenya unayoboye EAC na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa unayoboye SADC.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko iyo nama yabaye mu mutuzo, aho abakuru b’Ibihuhu bashashe inzobe, bagatanga umucyo ku bibazo by’ingenzi kandi bakiyemeza ko umuti w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo uzava mu nzira za Politiki aho kuba mu nzira z’intambara.

Na none kandi iyi nama yashyizeho akanama gahuriweho gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byiyemezwa byo gushaka umuti w’ibibazo.

Umukuru w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame , yongeye kugaragaza ko u Rwanda rufite impungenge ku mutekano warwo kandi ko zikwiye gushakirwa umuti nk’uko n’ubundi hari gushakwa umuti w’ibiri kubera muri Congo.

Yagize ati:”Iyo tuvuga ubusugire no kubaha ubudahangarwa bw’Igihugu, biba bigombe kureba buri Gihugu. Buri Gihugu kigomba kubahirwa ubusugire bwacyo n’ubudahangarwa bwacyo”.

Perezida Kagame, yakomeje agaragaza ibishobora kwitabwaho kugira ngo intambara irangire yongera gushimangira ko intambara iri muri Congo, ishinze imizi ku miyoborere y’iki Gihugu yirengagiza ibyagakwiye kuvamo umuti.

Ati:”Iyo ushaka kurangiza intambara , ugomba guhagarika akarengane , ugomba gushyira iherezo ku bibazo bya Politiki, atari ku baturage bawe gusa ahubwo no ku bandi barimo n’abaturanyi bigiraho ingaruka”.

Iyi nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu  na za Guverinoma barimo u Rwanda, Congo , u Burundi, Uganda, Tanzania , Kenya , Zimbabwe , Afurika y’Epfo, Malawi, Madagascar na Zambia.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop