Abarenga 1,000 bishwe n’umutingito muri Myanmar

3 weeks ago
1 min read

Abantu barenga 1,000 bapfuye muri Myanmar bishwe n’umutingito, abarenga ibihumbi barakomereka. Ni u mutingito w’Isi , wari ku gipimo cya 7.7 gusa Ubuhinde n’u Bushinwa bikaba biri gutabara.

Uwo mutingito wibasiye by’umwihariko icyo Gihugu kiri muri Asiya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba no mu Bihugu bituranye na cyo.

Itsinda ry’abakora ubutabazi mu Mujyi wa Kabiri mu bubinini witwa Mandalay bavuze ko “Turimo gucukura dukuramo abantu n’intoki zacu gusa”.

Uwo mutingito wibasiye Myanmar mu gihe hakomeje intambara ndetse hakaba hari n’ikibazo cy’amapfa kubera ubuke bw’ibiribwa n’ubukungu bwacyo bucumbagira.

Nyuma y’uwo mutingito Ibihugu bikomeye bituranye na Myanmar aribyo ; Ubuhinde n’u Bushinwa byabaye ibya mbere mu gufasha icyo Gihugu cyasabye amahanga ku kiba hafi.

Icyo Gihugu kandi kivuga ko cyakomeje kugaba ibitero by’indege z’intambara , n’ibitero by’indege nto zitagira abapilote (Drones) ku nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’icyo Gihugu.

Muri Thailand naho ibikorwa by’ubutabazi birimo gukorwa aho inyubako y’amagorofa yahirimye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’Intebe wungirije wa Thailand Anutin Charnvirakul yavuze ko abantu bagera kuri 50 bataramenyekana aho baherereye.

Abajijwe impamvu iyo nyubako ariyo yahirimye , Minisitiri w’Intebe wungirije wa Thailand Anutin yavuze ko yahaye iminsi irindwi abakora iperereza kuri icyo kibazo kugira bazabe bamaze kumuha igisubizo.

Myanmar yabonye ubwigenge mu 1948 nyuma yo gukolonizwa na n’u Bwongereza, kikaba cyarahoze cyitwa Birmania (Burma).

Igisirikare cyafashe ubutegetsi muri 2021 nyuma y’imyaka 10 cyemeye gushyira ubutegetsi mu maboko ya Leta ya gisivire.

Kuva icyo gihe , agatsiko ka Gisirikare kari ku butegetsi kakoze igikorwa cyo guhashya abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Go toTop