Umwana ukuri muto wamamaye ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu mashusho ye ari guseka no kurira mu buryo budasanzwe , yasanzwemo indwara ikomeye yatumye umuryango we usaba ubufasha.
Ni mu butumwa bwashyize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na X yahoze yitwa Twitter.
Ubu butumwa bwashyizwe hanze n’uwitwa Official Big Kay, ntabwo bigeze bugaragaza neza ikibazo gihari cyangwa ubwoko bw’indwara uyu mwana arwaye.
Muri aya mashusho yaherekeje ubwo butumwa bwa Official Big Kay, yagaragaje uyu mwana asa n’utameze neza kubera ubwo burwayi bw’amayobera gusa byavuzwe ko ari ‘Infection’.
Benshi bagaragaje ko bikwiriye ko uyu mwana afashwa kwivuza kubera uburyo yatanze ibyishimo kubatari bake , bemeza ko n’ubwo afite Ubwenegihugu bwo muri Ghana yakunzwe n’abatari bake ku Isi.
Soul Medika yagize ati:”Wakabaye uvuga mu buryo abantu bose bumva. Uyu mwana yaramamaye cyane ku Isi yose ntabwo ari muri Ghana gusa”.

Abandi bagaragaje ko uyu mwana yari akwiriye gufashwa gukora ‘Content’ yazamuteza imbere mu bihe bigoye hashingiwe ku izina afite n’uburyo abantu bamuzi.
REBA HANO AMASHUSHO Y’UWO MWANA