Imelda Mbambu wo muri Congo atangaza ko yahisemo kwiyegurira umurimo wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto nyuma yo kubona ubuzima butoroshye. Imelda kuri ubu afite abana 9 n’imyaka 60 y’amavuko ariko aracyakomeye.
Uwo mugore akorera mu Mujyi wa Beni aho umwuga wo gutwara moto ukorwa cyane n’igitsina gabo ndetse ngo akaba ari we wenyine uwukora. Ku myaka 60 y’amavuko n’abana 9 , niwe mugore wenyine utwara moto muri Beni.
Kuva mu myaka 9 ishize, atwara abagenzi, agatwara ibintu , ahakanya abawutesha agaciro ndetse akavuga ko gutwara abagenzi kuri moto ari andi mahirwe meza ku bagore. Umwuga akora ufasha n’abandi kumva ko bishoboka ku mugore gutwara moto.
Abagenzi bavuga ko babona Imelda Mbambu akorera cyane muri Butembo na Beni ndetse no mu Ntara ya Ituri.
Imelda aganira na Radiyo Okapi yagize ati:”Naje gusanga ubuzima butoroshye niyo mpamvu naje kwiga gutwara.Nahise ngura moto yanjye bwite kugira ngo nkomeze mfashe umuryango wanjye “.
Yakomeje avuga ko mbere yo kujya mu mwuga wo gutwara moto, yacuruzaga amakara ndetse akanaboha ariko agasanga nta nyungu irimo.

Ati:”Mbere nakoze imirimo itandukanye irimo gucuruza amakara no kuboha ariko nza gusanga bidahagije ngo abana banjye babeho”.
Ubu Imelda Mbambu arashima akazi ke. Ati:”Gukora akazi ko gutwara abagenzi ni byiza cyane kuko ntabwo wataha utabonye ayo kurya. Ndagashima cyane kuko maze kuguramo umurima munini ahitwa Otomaberere nubakamo n’inzu nziza cyane ndetse n’abana banjye bari kwiga neza”.
Kimwe n’abandi bakora ako kazi bashima uburyo kabatunze n’imiryango yabo nk’uko uwitwa Jimmy Paluku abivuga.
Ati:”Dukunda aka kazi kandi ntabwo twamwambura abagenzi muri Parikingi kuko atwara neza. Yitwararika ku mabwiriza yacu neza akayubaha kuko atwara imihanda itandukanye amaze kubimenya”.
Imelda Mbambu avuga ko yigishije n’abandi bagore gutwara ariko kugeza ngo banze kujya mu muhanda.