Ubwo uyu muhanzikazi yagiraga isabukuru y’amavuko , Mama Ndangote ubyara Diamond Platnumz yamubwiye amagambo akomeye amwifuriza kuramba.
Nyina wa Diamond Platnumz yabaye umwe muri benshi bahaye Zuchu ubutumwa ku isabukuru ye y’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 30.
Mama Ndangote anyuze kumbuga nkoranyambaga ze [ Instagram ] yashyizeho amafoto meza y’uyu mwari , arenzaho ubutumwa umubyeyi yaha umwana we.
Mama Dangote yagize ati:” Komeza urambire mu buzima bwuzuye umugisha”.
Uretse Mama Ndangote, undi wafatanyije na Zuchu ni mushiki wa Diamond Platnumz Esma Platnumz.
Uku kwifatanya na Zuchu ku isabukuru ye y’amavuko, byatumye benshi bongera gutekereza ko hagati yabo ari amahoro masa hagati yabo dore ko mu gihe gishize hari amakuru yavugaga ko aho umwe anyuze undi ahacisha umuriro bigatuma bavuga ko ariwe wabwiye umwana we kwiyunga na Tanasha Donna.
Tanasha Donna yahise yigaragaza mu buryo budasanzwe yifatanya na nyirabukwe mu isabukuru ye amuha impano nyinshi.
Nk’uko twabibagejejeho , umubyeyi wa Zuchu Khadija Koa , nawe aherutse gutangaza ko yifuza ko umukobwa we yamuzanira Diamond Platnumz murugo rwe agatanga inkwano ndetse ngo bagakora n’indi mihango.