Advertising

Davido n’umugore we bakase Cake yakataraboneka basangira n’inshuti zabo

11/23/23 8:1 AM

Davido uherutse mu Rwanda, yakase Cake nini cyane mu isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 31.

 

Ni mu birori byabereye muri Leta ya Georgia , Antlata.Uyu muhanzi yagaragaye muri aya mashusho akomeje kuvugisha benshi ari kumwe n’umugore we Chioma bakatanye iyi cake.

 

David Adeleke akomeje kwiharira ibiganiro by’abanya-Nigeria, kubera uburyo yakase cake hamwe n’umugore we Chioma.Abinyujije kumbuga ze Davido yagaragaje amafoto menshi we n’umuryango we ndetse n’isnhuti ze ndetse n’umwana we na Chioma bari mu byishimo.

 

Amashusho ya mbere agaragaza Davido mu ikote ryiza ry’umukara ndetse n’umugore we Chioma yajyanishije.

 

Andi mafoto agaragaza Davido arimo gukata Cake afashijwe n’umugore we nyuma bagasangiza imbaga y’abari bitabiriye ibi birori.

 

Umunyamakuru Tunde Ednut , Mayorkun , umwishywa wa Davido , B-Red ndetse n’abandi batandukanye nibamwe mu bari bitabiriye ibi birori.

Previous Story

Harmonize yise Diamond Platnumz umuvandimwe we agaragaza ko umunsi umwe baziyunga

Next Story

Nyina wa Diamond Platnumz yabwiye amagambo akomeye Zuchu wujuje imyaka 30

Latest from Imyidagaduro

Go toTop