Advertising

“Nakuze nziko nifuza kuba umugabo ariko ubu nishimiye kuba umugore” ! Miss Kalimpinya Queen

03/09/24 9:1 AM

Umwe mu bakobwa bakomeye mu myidagaduro Nyarwanda Queen Kalimpinya, umaze kumenyekana mu mikino yo gutwara imodoka mu Rwanda yavuze ko kuba umugore ariyo mpano nziza afite.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yatangaje amagambo asobanura ko yifuza kuba umugabo kugira ngo abashe kwemererwa gukora ibyo yifuza byose.

Yanditse ati:” Nkiri umwana muto cyane , nifuza kuba umuhungu.Muri icyo gihe numva ko kuba umuhungu bizatuma mbasha gukora ibyo nshaka byose nta rubanza nciriwe cyangwa ngo ngire ibyo mbuzwa.

“Gusa mu gukura kwanjye nahuye n’ukomeye, ariko umugore usanzwe wanyemeje ko umugore agomba gukora iyo bwabaga agakora ibyerekeye impano ye ihindura Isi.None ubu ndishimye ntewe ishema no kwitwa umugore by’umwihariko umugore w’Umunyarwanda”.

Urubuga rwa Wikipedia kuri Konti ya Miss Kalimpinya Queen bagaragaza ko ari umukobwa w’Umunyarwandakazi nk’uko yabivuze , wavutse tariki 06 Kanama mu 1998 avukira i Kigali mu Rwanda.Yabaye Igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017.Yize amashuri abanza ku ishuri rya Cyahafi na APACOPE , icyiciro Rusange acyiga kuri St Aloys i Rwamagana akomereza kuri Lycee de Kigali aho yarangirije mu mwaka wa 2015.

Miss Kalimpinya Queen ni umwe mu bakobwa batwara imodoka mu Rwanda akaba umugore wa Mbere wahatanye mu isiganwa rya ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’.

Previous Story

Ntakindi Zari Hassan yanyigisha uretse gutereta utwana tukiri duto ! Zahara Totto

Next Story

Nyina wa Zuchu yiyamye insore sore zihora zishaka kumutereta

Latest from Imyidagaduro

Dj Dizzo yapfuye

Dj Dizzo wari umaze igihe arembeye mu Bitaro arembejwe n’uburwayi bwa Kanseri yapfuye nyuma y’imyaka igera kuri ibiri abwiwe n’abaganga ko atari kurenza muri
Go toTop