Nyina wa Zuchu yiyamye insore sore zihora zishaka kumutereta

09/03/2024 10:11

Nyina wa Zuchu, Khadija Kopa yasubije ikibazo cyamubazaga niba yaramaze kubona umugabo.

Mu gusubiza iki kibazo Khadija Kopa wamamaye muri muzika ya Tanzania mu njyana ya Taarabu yatangaje ko ajya agira ibyago byo kwegerwa n’insoresore zishaka ko bakundana gusa we ngo akababwira ko akeneye umugabo usobanutse.

Yagize ati:” Narababonye ariko ntabwo nkeneye udusore.Imana yambwiye ko nzabona umugabo ukuze.Abana b’ubu ntibatinya”.

Mu gusubiza icyo ajya abwira abo basore bakiri bato, Khadija Kopa, yavuze ko ajya abasaba kujya gushaka abakobwa bari mu kigero cyabo.Ati:” Njya mbabwira ko ari abana , batankwiriye nkabasaba kujya gushaka abana bakiri bato bagenzi babo.Njye si mfite umwanya w’abana”.

Khadija yavuze ko we akeneye umugabo uri hejuru y’imyaka 50.Mu mezi atambutse Khadija Kopa yatangaje ko atazi umubano wa Diamond Platnumz na Zuchu avuga ko azabimenya nibaza gutanga inkwano.

Yagize ati:”Sinzi umubano we na Diamond Platnumz kuko twe nk’abantu bakuru tumenya umubano wa babiri binyuze mu muco wacu.Ni igihe rero umuntu aza mu rugo akivuga nibwo tumenya uwo mubano.Rero sinzi uwo mubano w’abanyamahanga keretse mu bimubajije”.

Yakomeje agira ati:” Umukobwa wanjye ntabwo yari yashaka kuko nta nkwano bampaye.Niba hari ufite amafaranga azaze kuko si amafaranga menshi.Simba ntabwo yari yamushaka cyangwa ngo ampe inkwano.Si umugabo cyangwa umukunzi we.Buri wese ahawe ikaze”.

Avuze ibi nyuma y’uko umukobwa we yishoye muri Filime y’urukundo akinishwamo na Diamond Platnumz, Zari na Shakib umugabo wa Zari , bagamije kubona amafaranga bakura kuri Netflix mu kiganiro cyabo kihaca cyibanda cyane ku rukundo.

Advertising

Previous Story

“Nakuze nziko nifuza kuba umugabo ariko ubu nishimiye kuba umugore” ! Miss Kalimpinya Queen

Next Story

NKORE IKI ?: Umugabo wanjye yabaswe no kwikinisha none yansabye gushaka undi mugabo turyamana

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop