Umuramyi L. Rodriquez mu ndirimbo nshya 'Unyujuje indirimbo'

L. Rodriquez abinyujije mu ndirimbo yibukije abantu kuramya Imana bakiriho – VIDEO

03/23/25 12:1 PM
1 min read

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana L.Rodriquez, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘INYUJUJE INDIRIMBO’ iramya Imana agaragaza ko muntu akwiriye guhora aramya Imana akiriho akabisigira abazamukomokaho nk’impano.

Lionceau Rodriquez ukoresha ‘L.Rodriquez’ muri muzika, ahamya ko ikintu nyamukuru cyatumye yandika indirimbo yise ‘Unyujuje indirimbo’, ari ubutumwa yashakaga guha abantu no kubibutsa ko kuramya biri mu nshingano z’abo yaremye.

Yagize ati:”Iyi ndirimbo njya kuyandika, natekereje kuri twe abo yaremye , ndeba uburyo bamwe bahora bavuva ko batabona umwanya wo kuramya cyangwa gusenga Imana, nkora iyi ndirimbo yuzuye amashimwe nabo bakoresha bagaragaza ko hari ibyo yabakoreye”.

Yakomeje agira ati:”Ni indirimbo isaba abantu gusenga , bakabigira umurage no kubazabakomokaho kuko nibyo mpano nziza nabonye umubyeyi yaha umwana”.

L.Rodriquez, asaba uzumva iyi ndirimbo , ku mushyigikira no gusangiza abandi iyi ndirimbo ye kugira ngo intego ya yandikanye zigere kuri benshi.

Yagaragaje ko kandi hari indi mishinga y’indirimbo afite by’umwihariko igizwe n’indirimbo zifasha abantu gusabana n’Imana kandi mu ndimi zitandukanye.

Ati:”Muri gahunda mfite mu minsi mike iri imbere, ni uko nshaka gukomeza gushyira hanze ibihangano bifasha abantu gukomeza gusabana n’Imana kandi nkabikora mu ndimi zitandukanye”.

Lionceau Rodriquez, ni umuhanzi usanzwe akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro ari naho akorera umurimo w’Imana.

Lionceau Rodriquez yasabye abantu bumva indirimbo ye , gukomeza kumutera imbaraga basangiza abandi iyi ndirimbo kugira ngo ubutumwa bwe , bugere kuri benshi.

Yiteguye gukomeza guhembura imitima y’abakunda Imana binyuze mu bihangano

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop