Kanye West asanga kubyarana na Kim Kardashian bitari muri gahunda y’Imana

03/31/25 12:1 PM
1 min read

Umuraperi Kanye West witazira ‘Ye’, yashyize ukuri hanze, agaragaza ko atigeze yifuza kugirana abana na Kim Kardashian batandukanye byemewe n’amategeko. Benshi bemeza ko aya magambo ya Ye, ashobora kubabaza abana kurenza nyina.

Mu kiganiro Kanye West yagiranye na DJ Ademiks gica ku rubuga rwa Rumble, Kanye West yemeye ko ajya yicuza impamvu yagiranye abana na Kim Kardashian wamamaye mu itangazamakuru no mu mideri.

Yagize ati:”Naramufashe, ariko mu by’ukuri, yari amakosa yanjye. Ntabwo nifuzaga kugirana abana nawe , nyuma y’amezi abiri twari tumaranye. Ntabwo byari gahunda y’Imana”.

Aba bombi [Kim na Ye], bagiye bagirana ibibazo bishingiye ku kurera abana bafitanye nyuma yo gutandukana byemewe n’amategeko muri 2022, aho bari bamaze kubyarana abana bane aribo; North, Saint,Chicago na Psalm.

Ye, asanga ibyamamare byaramutereranye ku nshingano zo kurera abana be.

Amakuru avuga ko Kim Kardashian , yakumiriye abana be kujya mu itangazamakuru no kwegerwa n’abanyamakuru batandukanye cyangwa gufotorwa nyuma y’aho we yavugwaga mu rukundo na Emory Andrew Tate III w’imyaka 38 wamamaye mu itangazamakuru no muri Cinema ya Amerika.

Bivugwa ko kandi Kim Kardashian atishimiye uburyo umwana we, yashyizwe mu ndirimbo ya Ye na Sean Diddy Combs umaze igihe afunzwe ashinjwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop