Donald Trump yemeje urukundo rw’uwahoze ari umukazana we na Tiger Woods

4 weeks ago
1 min read

Nyuma y’aho Vanessa Trump na Tiger Woods bemeje ko bakundana bikavugisha benshi ndetse Donald Trump Jr wari umugabo wa Vanessa ntagire icyo abivugaho, Donald Trump Perezida wa Amerika yemeje ayo makuru abyita agakungu.

Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya Kabiri, yise umubano wa Vanessa Trump na Tiger Woods agakungu kagamije ubusambanyi gusa.

Yagize ati:”Ndi Perezida wa Amerika Donald Trump, rero ako gakungu ndakemeje.

Trump yemeje uru rukundo rw’abo bombi ariko akoresha ijambo “HookUp” rifatwa nka ‘Slang’ muri Amerika iba igamije gusobanura “Umubano w’abantu babiri ariko ugamije kuryamana gusa byo gusambana , nta bukwe buteganywa hagati yabo”.

Trump inshuti ya Tiger Woods yakomeje agira ati:”Nibyo nkunda Tiger ndetse nkunda na Vanessa”.

Abajijwe iby’urukundo rwa Vanessa Trump n’umuhungu we Donald Trump Jr, yagize ati:”Bagize urukundo rwiza, kuko najyaga ntekereza ku rukundo rwe n’umuhungu wanjye”.

Yakomeje avuga ko hari ibyo byazambaga ukaba mubi gusa ashimangira ko urugo rwabo rwari rwiza.

Ati:”Vanessa na Don bagiranye umubano mwiza. Bafitanye abana beza , abana batanu beza rwose , bose bakunda gukora imyitozo , abanyeshuri beza. Mu bihe bishize baratandukanye , ariko byari bibabaje”.

Trump yavuze ko Tiger Woods wamamaye mu mukino wa Gold , aherutse ku mubwira iby’uko akundana na Vanessa Trump mu byumweru 5 bishize. Arenzaho ati:”Bose ni beza, mureke bishimane ni meza”.

Go toTop