ZAMBIA : Yarari kubwiriza mu rusengero yikubita hasi ahita apfa

4 weeks ago
1 min read

Umudiyakoni wo mu Rusengero rwo mu Gihugu cya Zambia, ubwo yari imbere y’abakirisitu ari ku babwiriza ijambo ry’Imana yikubise hasi ahita pfa uwo mwanya.

Ibyo byabereye mu Itorero rya Kasempa Central Evangelical Church mu Gihugu cya Zambia ku wa 30 Werurwe 2025 (Ku cyumweru), maze ahita apfa uwo mwanya.

Nk’uko bigaragara mu mashusho, uwo mugore [Umudiyakoni], yafashe indangururamajwi ari guseka agaragara nk’uwishimye mbese nta kibazi afite.

Mu magambo yavuze yagize ati:”Imana ni nziza” ! Akomeza avuga mu rurimi rw’iwabo ubona ko yishimye. Yatangiye kugaragara nk’utameze neza ubwo yabumburaga Bibiliya, abantu kuko abantu babonye ameze nk’uwabuze amahwemo.

Yahise arambika akaboko ke k’iburyo ku meza yari amwegereye , kuvuga bigenda bishira ari nako amanuka, asunika imeze cyane ahita yikubita hasi.

Abari muri urwo rusengero bahise batera amasengesho cyane bibaza ibibaye. Hadaciye iminota , inshuti n’abavandimwe be bahise batangira gutangaza ko yapfuye , bamwifuriza Ijuru , bashimangira ko apfiriye mu bintu yakundaga kuko yari yariyeguriye Imana.

REBA HANO AMASHUSHO Y’UWO MUGORE

Go toTop