Urwandiko ruri gukwirakwizwa hose kuri uyu wa 31 Werurwe 2025, rugaragaza ko Leta ya Congo yahagaritse amasezerano n’abari abakozi bayo n’abakoreraga ibigo byayo mu bice M23 yafashe ibintu abaturage bavuga ko ari uguha uburenganzira M23 bwo gukora Igihugu cyabo bakihembera abo bakozi.
Ibi byatangajwe na Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru washyizweho na Felix Tshisekedi Major General Evariste Somo Kakule , wavuze ko habayeho guhagarika amasezerano hagati y’umukozi n’umukoresha, ibintu bisobanuye ko amafaranga bagombaga guhembwa bahagaritswe na Leta ya Kinshasa.
Urwo rwandiko ruvuga ko abakozi batayobotse AFC/M23, bo bazakomeza guhembwa na Leta ya Congo.
Benshi bemeza ko ibyo Leta ya Congo iri gukora , ari ugutanga Igihugu no guha uburenganzira M23 bwo guhangana no guhangana no kwishyura abo bakozi cyangwa bigashyira mu kaga ubuzima bw’abo bakozi n’imiryango yabo.
Andi makuru avuga ko kandi ingabo za SADC zangiwe gutaha n’ubuyobozi bwa Congo nk’uko bari babyemeranyweho na AFC/M23 , bavuga ko kugira itahe, M23 izabanza kuva aho yafashe.
