Abarimu bigisha mu mashuri abanza icyiciro cya mbere (Lower Primary) batangiye amahugurwa uyu munsi ku wa 24 Nyakanga 2024, agamije kubaha ubumenyi buzabafasha mu gihe cya Gahunda Nzamura Bushobozi (Remedial Program) yashyiriweho abanyeshuri batsinzwe amasomo arimo ; Ikinyarwanda , Imibare n’Icyongereza.
Ni amahugurwa biteganyijwe ko azarangira ku wa 27 Nyakanga 2024, abahuguwe bagafasha bagenzi babo bagatangira no kwigisha abanyeshuri batsinzwe mu mwaka w’amashuri wa 2023 / 2024 bibanda kubo mu mashuri abanza icyiciro cya Mbere.
Bamwe mu barezi bigisha muri aya mashuri, basanzwe biga muri za Kaminuza zitandukanye bakiga mu gihe cy’ibiruhuko ( Holidays Program) , bavuga ko bari bakwiriye guhabwa uburenganzira n’uruhushya bagakomeza amasomo yabo kuko ngo iyi gahunda izabakoma mu nkokora bakadindira kandi ari ingenzi kuri bo.
Bamwe mu babashije kuganira na Invaho Nshya basobanuye ko “Leta ikwiriye kuturebaho tugakomeza kwiga kugira ngo iki kiruhuko gikuru kitazadusiga inyuma kandi ari wo mwanya twari tubonye”.
Undi yagize ati:”Nibyo iyi gahunda ya Remedial Program mu bana ni nziza cyane ndetse yari ikenewe ariko yasanze bamwe muri twe dufite amasomo twiga mu biruhuko, baramutse baduhaye uruhushya byadufasha, bakaba badushakira abasimbura”.
Ku munsi wo gutangira ibizamini bya Leta , ubwo yari mu Karere ka Rubavu , DG wa REB Mbarushimana Nelson yahamirije Invaho Nshya ko abarimu bagira konji y’iminsi 30 mu mwaka indi minsi yose bakaba bashobora gukoreshwa mu gihe cyose Leta ibakeneye anagaruka kuri iyi gahunda ya Nzamura Bushobozi.
Ati:”Uyu mwaka twatangiye gahunda nzamura bushobozi izatangira ku rwego rw’Igihugu tariki 29 mu mashuri yose mu Rwanda cyane cyane mu cyiciro cy’amashuri abanza ( mu mwaka wa 1,2,3) aho abanyeshuri batabashije kugera ku kigero cyiza cyo gutsinda tuzabagarura, cyane cyane abatarabashije gutsinda neza amasomo y’Ikibyarwanda , Imibare n’Icyongereza kuko niyo pfundo”.
Yakomeje agira ati:”Iyo umwana arangije, umwaka wa 1,2,3 atazi gusoma no kwandika , buriya gukomeza uwa 4,5 n’uwa 6 biramugora akaba ariyo mpamvu abo banyeshuri twabahamaguye”.
Agaruka ku kibazo cy’abarezi biga mu mashuri ya Kaminuza yagize ati:”Mu by’ukuri umuntu wese ukora akazi agira uko abitwara. Hari abiga banakora kandi bigakunda. Abarimu rero ni abakozi ba Leta , bagomba gukora bakaniga, ibyo byose ni ibintu bijyana , byose bigakorerwa rimwe kandi bikagenda”.
Ubusanzwe, Umwarimu kimwe n’undi mukozi wa Leta, agira konji y’iminsi 30 mu mwaka naho mu yindi minsi ifatwa nk’ibiruko ku mwarimu akaba ashobora gukoreshwa mu gihe akenewe.