“Yesu naramukatiye amategeko ye yahato na hato” ! Umukorodoniye wiyita Gee yivuze imyato yemeza ko adasenga
Kumenyekana akenshi biratungurana ,nta muntu n’umwe ubaho azi ikizamumenyekanisha cyangwa ngo amenye niba azaba icyamamare gusa mu buzima kuko ntawe umenye aho bwira ageze harubwo wisanga wabaye icyirangirire kubw'ijambo rimwe cyangwa abiri wavuze rigatumbagizwa n'imbuga nkoranya mbaga ubu zabaye indandatabutumwa bikarangirira mu kuba ikimenyabose.
Ibi nibyo byabaye k'umukorodoniye wiyita ‘Gee TAFU’ ukorera akazi ke ka buri munsi mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro. Mu Mugi Wa Kigali wamamaye ku mbugankoranyambaga aha ubutumwa umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru JULI tv .Aha yagiraga ati:”Kuba ikipe y'igihugu itsindwa bipfira k’umutoza.Umutoza narekure amafaranga agure abakinnyi ,Manchester ifite abakinnyi, Arsenal ifite”.
Uyu G...