Umugabo yicishije amashanyarazi umugore we amuhamba mu cyumba bararagamo

28/12/2022 18:13

Ni inkuru idasanzwe ibabaje cyane mu buryo bwose.Iyi nkuru y’umugabo wishe umugore we atwikishije umuriro w’mashanyarazi akanamushyigura mu cyumba cyabo yabaye kimomo benshi barababara cyane.

Umugore wo mu bwoko bw’bahindu mu gihugu cy’Ubuhindi yarishwe yicwa n’umugabo we wamutwikishije

umuriro w’amashanyarazi nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye n’uwitwaga ‘Nikah’.Uyu murambo w’uyu

mugabo wagaragaye uri kuborera munzu ye n’umugabo we mu cyumba bararagamo.Uma Sharma Alias 

Arfa Fatima, yasanzwe mu cyumba yararanagamo n’umugabo we na polisi,

tariki 24 Ukuboza 2022 mu Karere ka Uttar Pradesh muri Lakhimpur Kher.

https://www.youtube.com/watch?v=RWe-daSfSow
REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO

Umugabo we Wasi Ahmed yamwishe abinyujije mu kumukubitisha amashanyarazi 

mu gikirwa kibi cya bunyamaswa yatangiye kujya amukorera guhera tariki 22 Ukuboza 2022

nk’uko byatangajwe na Polisi ubwayo.Ubuyobozi bwa Polisi yo mu gihugu cy’ubuhinde,

rivuga ko iki kirego cyanditswe kuri Sitasiyo za polisi zo muri Gola mu Karere ka Kheri, aho uyu mwicanyi atuye (FIR Number 850/2022).

Ni inkuru idasanzwe ibabaje kiramutse kimuhamye ashobora guhanishwa ingingo ya 302

ivuga ku bwicanyi mu Gihugu cy’Ubuhinde.Ibi byazakorwa mu gihe ibimenyetso byose

byaba bimuhama nk’umwicanyi wa nyakwigendera.Ibimenyetso bigaragazwa na polisi ,

bivuga ko nyuma yo kugera muri uru go rwiciwemo uyu mugore agashyingurwa mu nzu ye, yahasanze amasinga bivugwa ko uyu mugabo yifashishije mu gihe yarimo atwika umugore we.

Amakuru y’imbere mu gihugu cy’Ubuhindi avuga ko aba bombi bapfuye ibiganiro bagiranaga

bivuga ku idini ya Islam nk’uko ikinyamakuru duesha iyi nkuru cyitwa ‘Swarajyamag’ kibitangaza’.

Bamwe mubaturanyi nabo bemeza ko uyu mugore Uma, yakundaga kwahukana akava

hamwe n’uyu mugabo inshuro nyinshi aho yajyaga abana na mama we cyane.

Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu kandi bikomeje kujya bigaragaza ko muri iki

gihugu harimo imyumvire itari myiza ndetse n’ihohotera rikomeye rikorerwa ab’igitsina gore ngo na cyane hari imibare igaragaza ko abandi bagore bo mu bwoko bw’Abahindu batagira ingano bishwe cyangwa bakiyica bo ubwabo kubera kwanga kwemera inyumvire ndetse n’inyigisho.

Advertising

Previous Story

Dore indwara zishobora ku kwica mu masaha 24

Next Story

Nubona umwana wawe yicaye gutya uzahite umubuza

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop