Umugore wambaye agapfukamunwa yataye umwana ku bitaro arigendera

13/01/2023 06:18

Umugore yataye umwana arigendera nyuma yo kugera ku bitaro yambaye agapfukamunwa ntawe ubasha kumumenya.Uyu mugore utigeze yigaragaza yafashwe na Camera za CCTV zimugaragaza akora ayo mahano.

Umwana uri hagati y’imyaka 2, 3 kuzamura yafashwe mu mashusho na camera za CCTV ari kumwe n’umubyeyi umubyara (mama we) kwa muganga.Aya mashusho agaragaza ko uyu mugore yarimo asiga umwana kuri ibi bitaro aho ababyeyi basanzwe baba.

Uyu mugore wahageze tariki 11 Mutarama 2023, yasize umwana ahagana saa 7H00’.

Uyu mugore yakoze iyo bwabaga kugirango hatagira umubona , yambara agapfukamunwa,

kari gapfutse isura yose nta nahamwe hasigaye kugira hatagira ubasha kumumenya.

Bamwe mu bamubonye ntabwo bemeza niba ari umugore wabikoze nk’uko camera zibigaragaza

gusa nanone bakavuga ko bari kure ye cyane ku buryo batigeze bamenya neza niba hari icyo bari bukore uwo mwanya.

Abakora kuri ibi bitaro bya Vihiga, babajijwe kubijyanye n’uyu mwana wasizwe ku bitaro, kugira bimenyekane niba hari uwaba afite amakuru kuriwe cyangwa uwahamutaye.Umuganga ushinzwe kwita kubantu no kubakira, yavuze ko uyu mwanaw’umuhungu  yafashwe na camera arimo kuzenguruka mu kibuga cy’ibi bitaro ari kumwe n’umugore wari wambaye agapfukamunwa gafashe isura yose ku munsi wo ku wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023 hafi saa 4H00.

Umwe mu bagore bari kubitaro bemeza bumvise ijwi ry’uwataye umwana ariko ntibabihe umwanya ngo babyiteho kuburyo mu masaha ya mu gitondo aribwo babonye uwo mwana w’umuhungu wari watawe na mama we umubyara.

Umuyobozi w’ibi bitaro Mary Kavetsa yabwiye ikinyamakuru ‘Tuko.co.ke, dukesha iyi nkuru ko

ntamakuru afatika bari babona , haba ay’uyu muwana ndetse naya mama we umubyara.Uyu mubyeyi

wataye uyu mwana , yamusigiye izina ‘Newton’

Ati:”Ubwo twamubazaga ibibazo, ntakintu na kimwe twamusanganye uretse izina ryonyine rya ‘Newton’.

Ntayandi makuru yari afite , ntacyo yari azi uretse iryo zina gusa, kuko atari azi n’uwamuzanye”.

Uyu mwana ari kwitabwaho n’abaganga nk’uko yakomeje abitangaza, asobanura ko umwana yari

akomeye , ntakibazo cy’ubwoba afite.Umugore yataye umwana arigendera

Advertising

Previous Story

ERICA MOTEL ku isonga mu kwakira neza abayigana no kwakira ibirori bitandukanye- AMAFOTO

Next Story

Ndabashyira igorora ! Tom Close agiye kumvisha abafana be uburyo mu ndirimbo nshya

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop