Sunday, May 19
Shadow

Umugabo yaheze umwuka burundu arapfa ubwo yari arimo gutera akabariro

Ntabwo bifatwa nk’ibisanzwe gusa byatangaje benshi ubwo umusore yaburaga umwuka agapfa azize imibonano mpuzabitsina.

Uyu musore wari ufite imyaka 25 yasize inkuru imusozi dore ko yaguye hejuru y’umukunzi we bakundanaga.
Polisi ya Uganda yemeje ko umusore w’imyaka 25 witwa Ali Musstafa yaheze umwuka agapfa, ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we witwa Adania Ratio.Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, SCP Enanga Fred, kuri uyu wa Mbere yasohoye itangazo yemeza ko urwo rupfu rwabaye mu buryo butunguranye ku wa 25 Mutarama 2023 ahagana saa tatu z’ijoro, muri ’lodge’ yo muri Arua.

Ali Musstafa ngo yagize ikibazo cy’ubuhumekero, ahita apfa.SCP Enanga Fred yakomeje ati “Umukobwa yahise abimenyesha ubuyobozi bw’aho bari baryamye, nabwo bumenyesha polisi ya Arua. yahise isura aho byabereye ifata ibimenyetso, nta biyobyabwenge cyangwa ibindi bimenyetso byagaragaye ku mubiri.”Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanywa m bitaro bya Arua, ngo ukorerwe isuzuma.SCP Enanga Fred yakomeje ati “Impamvu yateye urupfu byemejwe ko ari ukunanirwa guhumeka.”Polisi yatangaje ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina yumvikanyweho, hashobora kubaho ibibazo bitewe n’uburyo umubiri uba ukoresha imbaraga, cyangwa hakaba ibindi bibazo bitari byitezwe.

Nibyo koko birashobokako umuntu agwa hejuru y’umukobwa mu gihe cyo gutera akabariro ? Ese utekereza ko uyu mukobwa yaba yazize iki ? Ese ubona hari ikindi cyaba kibyihishe nyumA KUBURYO UYU musore aribyo yazize cyangwa yazize akabariro koko ? Ni ibihe bintu ubona bishobora gutuma umusore cyangwa umugabo agwa hejuru y’uwo bari gusambana mu ijoro cyangwa kunywa ? Ese hari aho wigeze ubibona ? TWANDIKIRE AHO HASI HATANGIRWA IBITEKEREZO.

Niba ushaka kwamamaza kuri iyi website yacu cyangwa ukaba ushaka kuduha inkuru duhamagare cyangwa utwandukire kuri 0791859465.Tugufasha kwamamaza ibikorwa byawe kumfaranga make cyane , tunyuza ibikorwa byawe kumbugankorambaga zacu ndetse no kuri iyi website yacu bikamenyekana mu gihugu hose no hnze.Niba uri umuhanzi nawe twandikire turagufasha kumenyekanisha impano yawe bitakugoye kandi igiciro cyo ni nk’ubuntu.Igihangano cyawe tugishyira kuri website yacu kikabonwa n’abantu bose badusura umunsi ku munsi nta rungu kuritwe.