Monday, May 20
Shadow

Umusore yafashe umukunzi we arikumuca inyuma hamwe n’uwo bakundanaga mbere yicwa n’agahinda

Biryana munda kubona umukunzi wawe arikumwe n’undi muntu bahagararanye mu gihe waba utamwizeye , ngaho tekereza ku mubona ari kumwe n’undi mugabo mu kabari cyangwa muri Hotel, ese wabyifatamo gute ? Ibi byabaye kumugabo wiboneye umukunzi we muri Hotel ari kumwe n’undi musore.Byamuriye munda.

Ubundi urukundo rutangira ari urwawe ku giti cyawe nta wundi murusangiye nyuma ejo ukabona umuntu araje ararugusabye maze nawe ukaruha utazuyaje bikarangiye ubaye imbata ye ku buryo uba uwe gusa ,yakubonana n’undi bigasaba ko wisobanura.Ibi byabaye k’umukobwa wabonye wafatiwe muri hoteli arikumwe n’undi musore bivugwa ko yaciye inyuma uwo bakundanaga.

Umusore yarize aramukama nyuma yo gufata umukobwa bakundana arikumwe n’uwo bahoze bakundana mbere y’uko amugira uwe akamusezeranya kumukunda by’iteka ryose, abafatiye muri Hoteli.Ubwo ba bombi bari muri iyi hoteli bagatekereza gusoka ngo bajye gutembera nibwo uyu mugabo yahise abafatiranya maze abagwa gitumo nk’uko bygaragaye mu mashusho.
Ubusanzwe ntabwo uyu musore yari azi neza ko ibi bibaho aza kubimenya ubwo byari bimubayeho maze abura aho yifata.Ubwo bashakaga kugira bakomeze bigendere bamureke aho , dore ko bendaga kuzamuka kuri Elevator, uyu musore yabegereye ababuza kujya mu cyumba bari bafashe bombi ngo baryame mo.

Uyu musore waciwe inyuma yasanye n’uwarakaye mugushaka gukubita uwamuciye inyuma maze uwo musore bari kumwe aramurwanirira ku buryo byamubereye ingume kugira ngo akore k’uwo yikundira yari afatiye mu cyuho.Ubwo byari bimaze kuba ikibazo gikomeye , umuyobozi w’iyi hotel yabasabye bose kujyana ibibazo byabo hanze bakamuvira mukazi.Uyu musore yabuze icyo akora asubira inyuma areka uwo yikundira bimubera ihurizo rikomeye cyane.

Ese birakwiye ko umuntu afata umwanya akajya guca inyuma uwo yasezeranyije gukunda ubuzima bwe bwose ? Ese birashobokako wakwihangana mu gihe uri kubona uwo mukundana ari kumwe n’abandi bantu mu gihe nyamara wowe ukimukunda ?. Kenshi ku isi hari abantu bagaragaza urukundo rukomeye kuburyo bamwe bagaragaza ko bashobora no gupfira abo bakunda nyamara hakaba n’ababikozwe gusa abo bafatwa nk’abatazi urukundo icyaricyo. Gukunda ni ihame kandi nini itegeko kuko uwo wakunze ntabwo uba wemerewe kumuca inyuma uko wiboneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *