Sunday, May 19
Shadow

Abasore gusa: Dore uburyo 5 bwagufasha kugabanya uburakari bw’umukunzi wawe

Birasazwe ko umukunzi ubona yifata nabi, ushobora kumureka akababara mu rwego rwo kumuha isomo ariko nanone ntabwo wakwemera ko umukobwa wihebeye ahogora.Niba wamubabaje musabe imbabazi n’ubwo bigoye.Muri iyi nkuru uramenya neza uko wakwita kumukunzi wawe mu gihe yakurakariye cyane.

Tangira umuha umwanya uhagije, mureke avuge ikibazo afite ndetse akubwire buri kimwe yifuza kugira ngo abohoke.Hanyuma wige kumusaba imbabazi ukoresheje imbaraga zose zishoboka.Abakobwa hari ubwo babyuka nabo batazi ibijyambere bakisanga abarakaye cyane.Nibyiza kwirinda guhubuka ariko ntukamureke ngo amare igihe akirakaye.Nk’uko twabivuze haraguru, umukunzi wawe niba yakurakariye, mureke mwicarane muganire.

DORE UBURYO 5 BWAGUFASHA GUTUMA YONGERA GUSEKA N’UBWO YARAKAYE

1.Muhe umwanya avuge kandi umwumve cyane.Birumvikana ushobora kuba ushobora kwirwanirira ukanga agasuzuguro cyangwa kujya mu ikosa kubera ibyo uwo mukundana ari kuzana.Icara utuze, ucishe make wumve ibyo avuga, ahari ntanubwo azi ko ari we uri mu ikosa cyangwa ni wowe ariko ntabwo azi uko yakwitaraho.Mureke umugenze gake.

2.Huza inshuti ze muganire museke unababwire agahinda ufite.Ubundi iyi ngingo yakaje inyuma ariko ubwo urumva impamvu yaje imbere, ni murwego rwo kwirinda gukoreshwa n’amarangamutima yawe mbere y’igihe.Nuganira n’abantu be bahafi , ukabamuregera azagufata nk’umuntu ukomeye kubera ko wamuhaye umwanya ugatekereza no kunshuti ze.Niba ashaka kubana azumva.

3.Muganirize: Mubwire ngo mbabarira. Irijambo mbabarira ntabwo risobanuye ko ari wowe wari mu makosa, ariko rigaragaza ubutwari ufite n’uburyo umukunda cyane.Numara kumusaba imbabazi uzahite umuha umwanya wenyine.Niba umukunzi wawe yakurakiriye uzakoreshe ubu bruyo.

4.Mube hafi.Rwana n’amarangamutima ye kugeza uyaboneye igisubizo.Ni wowe muganga afite, ntukamuve iruhande.
5.Mwereke umubare w’amafaranaga afite.Uko yaba yarakaye kose, umukunzi wawe , narakara warangiza ugafungura mudasobwa ye ukamwereka umubare w’amafaranga afite kuri konti ndetse ukanamwereka imishinga afite ejo cyangwa uyu munsi, azahita atuza.Ibi bizagufasha kugenzura umujinya we.Bizamwereka ko muri kumwe cyane.