Ubusanzwe urukundo rugira ayarwo.Umusore wajyanywe muri ‘Rihabu’ gufashwa nyuma yo gukoresha ibiyobyabwenge cyane, yavuze ko bamutwariye umukobwa yari agikunze cyane.
Nabaswe n’urumogi none bantwariye umukobwa twakundanaga kandi ndacyamukunda cyane.
Iyi nkuru y’umusore wabaswe n’urumogi cyane yatangaje benshi nyuma yo kugaragaza urukundo agifiye umukombwa yakundanaga nawe yajyanwa muri Rihabu igihe agarukiye agasanga baramutwaye.
Ubusanzwe urukundo rugira ayarwo. Nyuma yo kubura umukunzi we yaragize ati:”Urukundo rwambereye umwijima mubi cyane, umwijima ukomeye , narabasawe cyane ndababazwa kugera ubwo umutima wanjye wasigaye hanze nzira uwo bakunze.
Twatangiye gukundana tukiri abana bato nyuma uko twagendaga dukura niko urukundo rwacu rwagiye rwiyongera cyane.
Ntabwo narinziko kubabazwa bibaho bene aka kageni gusa naje kubimenya.Mu by’ukuri narakuze nkurira mugatsinda k’inshuti zanjye kitwaraga nk’ibirara ,
dukura tunywa itabi ndetse n’ibindi biyobyabwenge kugeza ubwo naje kujyanwa muri Rihabu (kwitabwaho) ngiriwe inama n’uwo twakundanaga”.
Yakomeje agira ati:”Nyuma y’aho namaze amezi 6 muri Rihabu, ngarutse nsanga baramutwaye, nsanga uwamutwaye yamuhaye n’akazi kandi ndamukunda kuburyo ku mubura ntazigera mbishobora.
Nakoze iyo bwabaga ngo mu rwanirire ,mutesha umutwe , musanga muri office ye
buri mwanya , inshuti ye iranyihaniza ariko ntabwo nabishobora kumureka kubera ko arinjye wamukunze mbere kandi tukaba
twarakundanye kuva kera ari muto nanjye ndi muto.
Maya, yarankundaga cyane nanubu Maya arankunda cyane birenze urugero iyo musanze muri office ye mbona uburyo umutima we uba utera cyane nkatekereza ko nawe ankunda.
Maya yaramfashe ubwo najyaga kumureba , aransunika ngwa hasi ahita ansaba ko twaryamana.Uwo mwanya nabuze
uko mbigenza kuko namukundaga twarabize tubikora vuba vuba cyane turangije ndahaguruka nawe arahaguruka habura n’umwe
uvugisha undi , ibi byanatumye dukomeza kwiyumvamo ko mukunda cyane kugeza ubu yanze kumvamo kandi nanjye ntabwo nigeze muvamo”.
Mu ngire inama, umugabo wamutwaye ntabwo basezeranye, yamuhaye akazi barakomeza barabana ariko babana munzu bombi.
imwe yabo batarasezerana.Uwo musore mbona ntacyo abaye ariko nanone ntabwo numva ko namurekera uwo bakunze nawe akaba ankunda.
Ese nemere mureke amutware ? TWANDIKIRE