Monday, May 20
Shadow

Umugabo yitaye mu mugozi arapfa nyuma yo gushwana n’umugore yishakiye umukunze

Iyi nkuru ntabwo isanzwe ndetse nta nubwo yumvikana mu matwi ya bamwe na cyane ko atari kenshi ibaho.Umugabo yiyishe nyuma yo gutongana n’umugore we.

Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko gukora amamoto ashaje yashize mo umwuka nyuma yo kwiyica kubera gutongana n’umugore.Ubusanzwe uyu mugabo yari mu cyiciro gisanzwe dore ko atari umukire cyane muri aka gace bitewe n’akazi yakoraga umunsi ku munsi.Nk’uko byemezwa n’ababonye iyi nkur, uyu mugabo yizize.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO

Ubusanzwe uyu mugabo yari azwi ku mazina ya Joshua Tungu wo mu Mujyi wa Mwingi.Yimanitse mu mugozi arangije yiyambura ubuzima abikoreye munzu yakodeshaga muri uyu Mujyi wa Mwingi.Umubiri w’uyu mugabo wiyambuye ubuzima watoraguwe n’abaturanyi barimo uwitwa David Maluki wari utuye neza hafi y’inzu y’uyu mugabo wiyishe.

Ubwo yarimo atambagira hano hafi y’inzu ye, uyu mugabo witwa David, yaje kumva ko hari umurambo uri hafi aho yinjiye munzu abona umugabo yimanitse hejuru ku gisenge cy’inzu yabagamo n’umuryango we.Uyu muturanyi yagize ati:”Twumvise amajwi adasanzwe niko kujya kureba ibyari byo, njye byabanje kunyobera nuko mpngereza mu idirishya mbona umurambo w’uyu mugabo umanitse hejuru kuri parafo y’iyo nzu yabagamo.

Uyu mugabo yasobanuye ko Maluki yabanaga neza n’abaturanyi gusa yemeza ko yari afitanye amakimbirana n’umugore we kugeza ubwo yaje kuva mu rugo mu masaha ya mugitondo ariko ntibite kuho agiye.Uyu muturanyi , yemeje ko ubwo umugore we yari amaze kugenda , bashyizeho ingenza ikamucunga na cyane ko bari bazi iby’amakimbirane yabo.
Nyuma y’igihe gito nibwo baje kumva inkuru y’uyu mugabo ivuga ko yiyahuye.Umurambo we wajyanywe muri Morgue yahoo hafi.Hafi aho muri ako gace ka Kavuoni mu Mujyi wa Mwingi umwana w’umukobwa witwa Peninah Kanyiva Kimanzi yiyahuye nawe akurikiye mugenzi we wigaga ku ishuri rya Itoloni Girls Secondary School.

Ese ni iki gishobora gutuma abantu runaka biyambura ubuzima bwabo? Ese ni iki umuntu yakorera mugenzi we kugira ngo yumve ko arikumwe n’abamukunda bibe byatuma atiyahura ? Birashobokako umuntu wagombaga