Rubavu: Uburyo bwo kubona ibyangombwa by’ubutaka bworohejwe
Muri Rubavu hatangijwe gahunda ya ‘Land week’ izakemurirwamo ibibazo byose byerekeye ubutaka abaturage bari bafite.Abaturage bari gufashirizwa kubiro by’Umurenge wa Rubavu muri aka Karere ka Rubavu kugeza tariki 27 Mutarama 2023.
Iyi gahunda yashimishije abaturage bayitabiriye ku munsi wa mbere
bavuga ko igiyekuba igisubizo cyo gusiragira no kudahabwa ibyangombwa
byabo by’ubutaka ku gihe.Mu gihe abaturage basabwaga kumara igihe
batereje ibyangombwa byabo by’ubutaka basabwe kuba bujuje impapuro
zitagira ingano,kuri ubu barishimira ko byamaze gukemurwa aho bashyiriwe
gahunda yo kubafasha kubona ibyangombwa byabo by’ubutaka hifashishijwe
ikoranabuhanga nk’uko babyeretswe ku mugaragaro ku munsi nyirizina wo
gutangiza ibyumweru bibiri byahariye ubutaka mu Karere.Muri Rubavu hat...