Moses yongeye kwambara ubusa.Umwe mu mubagabo bakomeje kugaragaza umuco utari Umunyarwanda yashyize hanze ifoto igaragaza ubwambure bwe ntanahamwe asize.
Uyu mugabo washinze Moshions ikora imyenda ikanambika Abanyarwanda n’Abanyamahanga mu ngeri zose, akomeje kugaragaza ko umuco nyarwanda atawukozwa na cyane ko yambaye ubusa nyuma yo kugaragara mu mashusho asambana n’abagabo bagenzi be.
Moses yongeye kwambara ubusa.
Uyu mugabo uherutse kwemera ko ari we waragaragaye mu mashusho y’urukozasoni nk’uko tubikesha Inyarwanda.com ,
yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga ariko gusambana n’umugabo bahuje igitsina, yabaye kimomo ,
benshi bamufataho ijambo abandi bamuvumira kugahera abandi bifata kumunwa bavuga ko yagakwiriye kwamburwa ubutore.
Uyu mugabo yongeye kuba inkuru ndetse asimburana ku mpapuro z’imbere z’ibitangazamakuru byinshi haba ibyo mu Rwanda n’ibyo hanze y’u Rwanda byose bimugaragaza.Umwe mu bagize icyo bavuga kuri uyu mugabo n’uzwi nka Cynthia Iranzi,
aho yagaragaje ko uyu muhungu wo mu Karere ka Nyamasheke ndetse anavuga ko se umubyara ari umukuru w’itorero cyangwa Pasiteri mu yandi magambo.
Uyu mukobwa yagize ati:”Ukuntu Papa wa Moses ari pasiteri wa ADEPR muri Paruwasi ya Tyazo,
Akarere ka Nyamasheke nibyo birenze.Ntimugaseke umubyeyi wabyaye akarumbya , nta wiha”.
Uretse uyu wabyanditse gutya , n’abandi batandukanye bashobora bagaragaje ko ibyo Moses
Turahirwa yakoze ari amahano atari ay’I Rwanda , bavuga ko bikwiriye gukosorwa agashyirwa kumuronko.
Kenshi uyu mugabo yamamaye cyane mu mideri ndetse no mu bindi bikorwa byaba ibyahano mu Rwanda ndetse n’ibyo hanze y’igihugu cy’u Rwanda.
Ese birakwiriye ko umuhungu asambana na mugenzi we w’umuhungu cyangwa ko umugabo asambana na mugenzi we w’umugabo ? Iki kibazo wagisubiza kuruhande rwawe , ukagisubiza ushingiye ku muco w’aho wabaye cyangwa uri. Ese uretse mu Rwanda ahandi mu mahanga ya kure cyangwa yahafi bigenda bite ? Ese ntabwo byaba ari ikibazo gituruka mu myumvire y’umuntu kugiti cye cyangwa iyo aha yakuriye? Yego ! Birashoboka, Ese wowe ubyumva ute ? Twandikire aho hasi hatangirwa ibitekerezo. Turahirwa Moses ni umwe mu bakagaragaje neza u Rwanda no hanze.