Biratangaje ! Menya umugore muto ku isi wabyaye afite imyaka 5

19/01/2023 07:42

Ni inkuru isa nidasanzwe kumva ko umugore yabyaye afite imyaka 5 y’amvuko nk’uko byabaye kuri Lina Marcela Medina de Jurado ufatwa nk’umugore muto wigeze ubaho ku isi.

Uyu mugore wambere ku isi witwa Lina Marcela Medina de Jurado,
niwe mugore wambare wabyaye umwana ari muto na cyane yabyaye
afite imyaka 5 y’amavuko ikinyamakuru Orginal.newsbreak.com
gikomeza kibitangaza.Uyu mugore yabyaye umwana wapimaga ‘6 lbs’.
Nyuma yo kubyara uyu mwana abaturanyi be barumiwe, batangazwa no
kubona umugore wabyaye umwana ku kigero cy’imyaka yari afite na cyane
bihabanye cyane n’ibyo bari bsanzwe bazi bo ubwabo.

Nibwo bwambere bari bumvise inkuru y’umubyeyi wabyaye umwana afite
imyaka ikaba imyaka mike kuburyo budasanzwe. Lina Medina,
yabyaye umwana bamubaze ku myaka ingana uko yari afite.
Mu itangiriro umuryango we watangajwe n’ibirindo,
batekereza ko ashobora kuba afite ikibyimba munda niko
kumwihutisha kwa muganga.Bageze kwa muganga, uwamubonye
bwambere (Umuganga), akamufata ibizamini, yatunguwe cyane no
kubona atwite ku myaka ye , ahita abwira ababyeyi be ko Lina
adafite ikibyimba munda ahubwo ko atwite inda yari imaze kugera kumezi 7.

Ise w’uyu mwana wabyawe na Medina Lina w’imyaka 5 ntabwo yigeze atangazwa ndetse n’ababyeyi be bahura n’ihurizo rikomeye ryo kumenya se w’umwana ndetse n’ibimuranga mu gihe yari amaze kuvuka.Iyi nkuru yabaye idasanzwe ikwirakwizwa hirya no hino mu bitaro bitandukanye abangaga bahana hana amakuru kugeza ubwo inkuru ibaye kimomo.Uyu mwana yabyaye undi mwana tariki 14 Kamena 1939.Uyu mwana yabanye n’uwo yibarutse igihe kirekire umwana we witwa Gerardo aza gupfa mu mwaka w’1979 ku myaka 40 y’amavuko yishwe n’indwara y’amagufa.Ni inkuru isa nidasanzwe

Kugeza ubu uyu mu byeyi Medina Lin Lina Marcela Medina de Jurado, ariho afite imyaka 89 y’amavuko.Uyu mwana Gerardo yakuze afata mama we umubyara Lina nka mushiki we kugeza ubwo yari amaze kuzuza imyaka 10 y’amavuko amenya ko ari we mama we umubyara.

Advertising

Previous Story

Dore impamvu ukwiriye kwirinda kurya imigati hamwe n’icyayi

Next Story

Umugabo w’imyaka 71 w’umukire yishwe n’inka ye yakundaga cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop