Meddy yashyize hanze indirimbo nshya yise Gratful
Meddy yashyize hanze indirimbo

Meddy yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Grateful’ nyuma y’amagambo yavugaga ko akubitwa n’umugore-VIDEO

14/01/2023 12:06

Meddy yashyize hanze indirimbo nshya yise Grateful, aho kuba Blessed nk’uko yari yarabyemereye abagana be.

Uyu muhanzi ukomeye ndetse wanakunzwe n’abatari bake,yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ije nyuma y’amagambo atari make, yavuzwe n’abafana be nyuma yo gukwirikwiza ko akubitwa iz’akabwana n’uwo yishakiye akaba umugore we baherutse kwibaruka umwana kugeza ubu batarashyira hanze.

Uyu muhanzi Nyarwanda wamamaye cyane kubera ijwi rye , uburyo yitwara kurubyiniro ndetse n’ubutumwa ashyira mu ndirimbo ze, kugeza ubu yamaze gucecekesha abantu, ashyira hanze Grateful, ishingiye ku makuru mpamo.Uyu mugabo wabanje kuvugisha abafana be cyane ndetse bamwe bagategereza ko indirimbo yasohoka bagaheba, yatangaje ko urukundo afitiye umuziki rugiye kumwerekeza mu mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho kuwureka burundu.

Muri aya mashusho y’iyi ndirimbo Grateful, Meddy agaraza ubuhanga budasanzwe cyane , aho afata umwanya akiyereka abari basanzwe bamuzi mu buryo bwose na cyane ko atigeze ahindura injyana yari asanzwe aririmbamo cyangwa uburyo yitwaraga kurubyiniri.

Uyu muhanzi Meddy ntabwo asanzwe yumvikana mu itangazamakuru cyane na cyane ko ntabigeniro

byihariye akunda gukora haba aho yimukiye cyangwa aho aba kugeza ubu kimwe no mu Rwanda yavuye kugeza ubu.

Meddy yateje urujijo rukomeye, nyuma yo gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo

‘Blessed’ ndetse n’abantu batandukanye bamukunda haba kuri Instagram ye cyangwa ahandi hantu

batangira gusangizanya amashusho n’impapuro zigaragaza indirimbo nshya.

Bamwe mubafana b’indirimbo za Meddy , banejejwe no kuba yashyize hanze indirimbo nshya

bamwe bavuga ko agahinda yabateye gashyiriye muri Grateful, ndetse banamusaba gukomeza

kubaba hafi abahereza indirimbo nyinshi na cyane ko bavuga ko afite ubudasa mu bandi bahanzi

NyaRwanda, nk’uko yanabigaragaje muri iyi ndirimbo.

Ubusanzwe umuziki Nyarwanda wubakiye kubahanzi mbarwa ku buryo kubura umwe muribo biba

igihombo gikomeye ndetse nawe akaba yabonako yari asize icyuho gikomeye.Abahanzi iyo ari

benshi babasha gufatanya mu buryo bwose.Iyi ndirimbo yakunzwe n’abantu batandukanye

by’umwihariko nk’uko byagaragaye mu minota ya mbere y’iyi ndirimbo ayishyize kuri Youtube Channel.

Advertising

Previous Story

Ndabashyira igorora ! Tom Close agiye kumvisha abafana be uburyo mu ndirimbo nshya

Next Story

Umugore yafashe umugabo we asambana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop