Monday, May 20
Shadow

Umuraperikazi  Gangsta Boo yapfuye ku myaka 43 y’amavuko

Umuraperi Gangasta Boo yapfuye ku myaka 43 nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu itsinda ryafatwaga nk’iryabarara 6.

Umuhanzikazi w’icyamamare wavumbuye ndetse akarema itsinda ‘Three 6 Mafia’,yapfuye afite imyaka 43 y’amavuko nyuma yo kuritangira akiri umwana muto kimwe na bagenzi be.Uyu muhanzi w’icyamamare witwa Lola Mitchell, yasanzwe yapfuye ku munsi wo ku cyumweru tariki 1 Mutarama 2023 ahazwi nko muri Memphis nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru 3 Fox 13, WREG-TV na WMC Action Nws5.

Ikinyamakuru USA TODAY NETWORK kimaze kumenya iby’aya makuru yatangajwe na Fox13 cyayemeje gusa kigaragaza ko ibyerekeye urupfu rwe bitaramenyekana.Umugabo witwa Mr.Del wafatanyaga byahafi n’iri tsinda THREE 6 MAFIA, yatangaje ko Mitchell yari mu mujyi wa

L.A mu minsi y’ibiruhuko ari gusura inshuti ze nk’ibisanzwe kugeza kurupfu rwe.

Police yo muri aka gace ka Memphis ntabwo yari yamenya byinshi muri aya makuru y’urupfu rwa Gangsta Boo.

Inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu ziri gukora iyo bwabaga kugira ngo amakuru y’urupfu rwa

Gangasta Boo amenyekane mu gihe cya vuba nk’uko ikinyamakuru USA TODAY gikomeza kibitangaza ko umuraperi gangasta Boo yapfuye.

ESE NI MUNTU KI?

Umwe mubashinze iri tsinda ‘Three 6 Mafia’ witwa DJ Paul yanditse kumbuga nkoranyambaga

ze agaragaza ko ababajwe n’urupfu rw’uyu muhanzikazi wari icyamamare mu njyana ya Hip Hop muri Leta zunzwe ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo kimwe n’abandi bagaragaje ko babajwe cyane n’uyu muhanzikazi wapfuye ku myaka 43

yari ategerejwe ho imbara nyinshi ndetse no gukomeza guteza imbere umuziki we muri rusange.

Uyu mukobwa ubusanzwe yari azwi nk’umwamikazi wa Memphis (Queen of Memphis) nk’izina yakuranye muri aka gace.

Yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo ; Ludacris , Big Boi, 2 Chainz na Lil Jon ndetse n’abandi batandukanye

.Uyu muhanzikazi yatangiye gukora ku giti cye mu mwaka wo mu 1998 aho yatangiye gusohora indirimbo ze bwite adafatanyije n’abandi Yashyize hanze indirimbo yise ‘Enquiring Minds’ na Where Dem Dollars At?’ ndetse n’izindi zitandukanye arikumwe n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *