Rubavu: Uburyo bwo kubona ibyangombwa by’ubutaka bworohejwe

20/01/2023 08:49

Muri Rubavu hatangijwe gahunda ya ‘Land week’ izakemurirwamo ibibazo byose byerekeye ubutaka abaturage bari bafite.Abaturage bari gufashirizwa kubiro by’Umurenge wa Rubavu muri aka Karere ka Rubavu kugeza tariki 27 Mutarama 2023.

Iyi gahunda yashimishije abaturage bayitabiriye ku munsi wa mbere
bavuga ko igiyekuba igisubizo cyo gusiragira no kudahabwa ibyangombwa
byabo by’ubutaka ku gihe.Mu gihe abaturage basabwaga kumara igihe
batereje ibyangombwa byabo by’ubutaka basabwe kuba bujuje impapuro
zitagira ingano,kuri ubu barishimira ko byamaze gukemurwa aho bashyiriwe
gahunda yo kubafasha kubona ibyangombwa byabo by’ubutaka hifashishijwe
ikoranabuhanga nk’uko babyeretswe ku mugaragaro ku munsi nyirizina wo
gutangiza ibyumweru bibiri byahariye ubutaka mu Karere.Muri Rubavu hatangijwe gahunda

Umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Rubavu, witabiriye n’abaturage mu
nzego zose abafite ibibazo , abari bashaka kugabana , abashakaga guhinduza
amazina , abapimirwa ubutaka bwabo ndetse n’abandi bari bafite ibibazo
bitandukanye byerekeye ubutaka.Uretse aba baturage kandi muri uyu muhango
wayobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe
iterambere ry’abaturage bwana Nzabonimpa Deogratias.Mbere yo kuganirizwa
kuri iyi gahunda y’ibyumweru bibiri yahariwe ubutaka mu Karere ,
abaturage bagaragaje ibibazo bafite bagahita basubizwa n’umuyobozi w’Akarere ndetse na Jean Claude Tuyisenge Umubitsi w’inyandiko mpamo z’ubutaka mu Ntara y’uburengerazuba wegereye abaturage muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere Nzabonimpa Deogratias, yagaragaje ko iyi gahunda ari nziza igiye gufasha abaturage ku buryo bizeye ko abaturage bazafashwa n’amafaranga batangaga ku cyangombwa akagabanuka.Ati:”Kugeza iyi gahunda tuyizeyeho gufasha abaturage kuko bazajya baza bafashwe bahite bacyura icyangombwa cy’ubutaka bwabo kuri telefoni zabo ku buryo bashobora kujya bagikuriramo aho bashaka n’igihe bashakira.Ikiguzi cya Service kiragabanuka cyane kuko impapuro zakoreshwaga ziravaho ndetse n’ibindi ku buryo ayo mafaranga yahakoreshwaga azajyanwa mu bindi”.

Jean Claude Tuyisenge Jean Claude Tuyisenge Umubitsi w’inyandiko mpamo z’ubutaka mu Ntara y’uburengerazuba, yahumurije abaturage avuga ko ibibazo byari bimaze kuba byinshi bigaragaza ko service z’ubutaka zitinda bitekerezwaho none basubijwe.

Advertising

Previous Story

Umugore udasanzwe witwa ‘Vampire Woman’ yaciye agahigo ku isi yose

Next Story

Miss Mwiseneza Josiane yavuze ku byo gukuramo inda no gufungwa kwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop