Sunday, May 19
Shadow

Imyidagaduro

Muri iyi category ya ‘imyidagaduro’ handikwamo amakuru ajyanye na Showbizness gusa ndetse nandi afitanye isano nayo.

CANADA: Ben Adolphe yasendereje ibyishimo abakunzi be

CANADA: Ben Adolphe yasendereje ibyishimo abakunzi be

Imyidagaduro
Umuhanzi Mulinda Adolphe wamamaye nka Ben Adolphe muri muzika Nyarwanda, yahuriye ku rubyiniro rumwe na Christopher muri Canada .Ben ni ubwa mbere yari ataramiye muri Canada aho yasanze Abanyarwanda batari bake n’abandi bitabiriye igitaramo. Ni igitaramo cyabaye tariki ku wa Gatandatu Tariki 11 Gicurasi 2024  , kibera mu Mujyi wa Monstreal aho aba bahanzi bombi batanze ibyishimo bisendereye.Christopher yagiye gutaramira muri uyu Mujyi nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yose ‘Vole’ imaze kurebwa n’abatari bake. Ben Adolphe ni umusore wamamaye mu ndirimbo zirimo; Aba ex,Rimwe, Bella , Nkawe n’izindi zitandukanye ari nazo yagiye agarukaho cyane mu rwego rwo gushaka kuririmbana n’abakunzi be.Uyu musore kandi yahamije ko guhurira ku rubyiniro rumwe na Christopher ari amat...
Meddy yamanuye ijuru arituzamo umugore we Mimi Mehfira

Meddy yamanuye ijuru arituzamo umugore we Mimi Mehfira

Imyidagaduro
Meddy yasubije amaso inyuma yitsa ku mugisha n'urukundo yahawe n'umugore we Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia.Uyu muhanzi yagaragaje ko amwifuriza ibyiza byinshi yitsa ku munsi wahariwe umugore. Umuhanzi Ngabo Médard wamamaye nka Meddy muri Muzika Nyarwanda, yongeye gushyira hanze amarangamutima ye ku mugore we Mimi Mehfira nawe udasiba ku mwereka ko amukunda cyane.Uyu muhanzi yagaragaje ibi anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze. Ni ubutumwa bwuje urukundo n'imbamutima zimanura Ijuru , zikarigira inzu batuyemo bombi.Meddy yagize ati:" Umugore wanjye , nyambere mu byo nkora byose.Warakoze kugira inzu yacu, i muhira.Warakoze kumbera umugore udasanzwe ukaba inshuti yanjye magara. Warakoze kuba mama mwiza w'umwana wacu.Warakoze kuba Umunyamabanga wacu mwiza. Warakoze ku bwo ku dukorera ibiren...
Burna Boy yatunguye nyina amuha imodoka y’akataraboneka

Burna Boy yatunguye nyina amuha imodoka y’akataraboneka

Imyidagaduro
Ku munsi wahariwe abagore benshi bakoze iyo bwabaga bashimira ababyeyi babo , babereka ko bari kumwe kandi ko bishimira kuba barababyaye.Muri abo harimo Burna Boy watunguye nyina akamuha imodoka nziza. Ni imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Maybach , yamushyikirije ku wa 12 Gicurasi 2024 nyuma y'umusangiro. Kuri uyu munsi, Burna yagaragaje ko yasohokanye na nyina hamwe n'inshuti ze bakajya gusangira, agaragaza uburyo afata umubyeyi we wa mwibarutse mu magana y'abandi bagore. Ubwo bari basohotse, basa n'abatashye nibwo Burna Boy yasotse aho bari bari ari kumwe n'umubyeyi we, bagera hamwe akamwereka imodoka 2 , iye n'indi y'impano yamuhaye. https://twitter.com/umunsiofficial/status/1789903336147186058?t=Iw3MptOhocNNFHpDIyTpOQ&s=19
Uwatozaga APR FC ntakiri umutoza wayo

Uwatozaga APR FC ntakiri umutoza wayo

Imikino, Imyidagaduro
Thierry Froger wari umutoza wa APR FC wanayihesheje igikombe nta kiri umutoza wayo nk'uko byemejwe n'ikipe ubwayo dore ko mu mwaka wa 2023 aribwo bamuhaye amasezerano y'umwaka umwe. N'ubwo ikipe ya APR FC yatsindaga ntabwo abakunzi bayo bamwe bishimiye imitoreze ye kuko bemezaga ko yagakoze ibirenze ndetse bamwe bakaririmba ko yagakwiye kubavira mu ikipe. Thierry Froger yatoje umukino we wa nyuma kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024 , umukino wahuje ikipe ya APR FC na Amagaju bikarangira banganya 1:1 gusa APR FC igatwara igikombe.Kuba nta mukino wa Shampiyona APR FC isigaranye muri Shampiyona bivuze ko n'amasezerano y'umwaka umwe ye yarangiye. Chairman wa APR FC Col Richard Karasira yavuze ko amasezerano bari bafitanye yarangiye ndetse ko batazakomezanya.Ati:"Ntabwo tuzakomez...
Bruce Melodie yakuwe mu barataramira abakunzi ba APR FC

Bruce Melodie yakuwe mu barataramira abakunzi ba APR FC

Imyidagaduro
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie muri muzika Nyarwanda, ntabwo ari mu bahanzi bari bashyizwe ku rutonde rw’abararirimba mu gitaramo cyateguwe na APR FC ubwo iraba yakira igikombe cya Shampiyona yatsindiye uyu mwaka. Ni igitaramo cyiteguwe mu buryo budasanzwe ndetse APR FC ikaba yarakoze ibi mu rwego rwo gushimisha abafana bayo n’abakunzi ba ruhago muri rusange dore ko yarangije Shampiyona idatsinzwe bikagaragaza ubushake n’umuhate w’abakinnyi bayo.Ibi birori biraba kuri uyu munsi nyuma y’umukino urayihuza n’ikipe ya Amagaju ikaza guhita ihabwa igikombe. Mu rwego rwo kwishimira iyi ntsinzi yahisemo gutumira abahanzi kuri Pele Stadium dore ko kiraba kibaye icya 22 yegukanye muri Shampiyona y’u Rwanda.Mu bahanzi bari batumiwe harimo; Bruce Melodie, Riderman na Chris E...
Element agiye gukurikiza Fou de Toi imaze kurebwa inshuro Miliyoni 15 kuri youTube

Element agiye gukurikiza Fou de Toi imaze kurebwa inshuro Miliyoni 15 kuri youTube

Imyidagaduro
Umuhanzi akaba n’umwe mu bakora indirimbo mu Rwanda Producer Element , yaciye amarenga yo gushyira hanze indi ndirimbo nyuma ya Fou de Toi na Kashe. Uyu musore yagiye yumvikana cyane muri muzika Nyarwanda ndetse agahabwa ibikombe bitandukanye biturutse ku bihangano yagiye akora mu bihe bitandukanye. Element yubatse izina mu Rwanda akigera muri Country Record aho yakoreye indirimbo zamenyekanye  binamufasha kuva muri Country ajya muri 1:55 AM ya Coach Gael ari nayo arimo kugeza ubu. Nyuma yo gukorera benshi mu bahanzi, abandi akabafasha mu ndirimbo zabo abaha ijwi, yaje gusanga nawe yabishobora ashyira hanze indirimbo yise ‘Kashe’ byanavuzwe ko ari indirimbo yakoreye umukobwa bakundanaga bakaza gutandukana ariko nyuma akabona ari ngombwa kuyishyira hanze nk’uko nawe ubwe yabyemereye R...
Diamond Platnumz yongeye kwiyegereza Zuchu

Diamond Platnumz yongeye kwiyegereza Zuchu

Imyidagaduro
Diamond Platnumz na Zuchu bongeye kugaragara agatoki ku kandi nyuma y'iminsi mike uyu mukobwa yivumbuye kuri Boss we muri WCB bikavugwa ko yafushye agata akazi. Ibi byabaye ku wa 10 Gicurasi, ubwo Diamond Platnumz yatunguraga abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga agatambutsa indirimbo yitwa 'Raha' yafatanyije n'umuhanzikazi we Zuchu ndetse akayishyira mu mashusho yuje urukundo yabo bombi begeranye cyane. Ibi bisa no gutwika bikitwa urukundo hagati y'aba bahanzi bombi, bije nyuma y'icyumweru Simba yerekanye umukunzi we wa kera Sarah, bigatera ishyari Zuchu bombi bakava mu bakurikiranaga ibikorwa byabo kuri Instagram [ Unfollow ] kugeza ubu.Muri iki gihe Zuchu yemeje ko arambiwe kubana n'umuntu utuma bamutuka. Yagize ati:" Ndabizi kuba icyamamare bituma umuntu avugwa kandi birasanzwe (...
RUBAVU: Chris Eazy na Ish Kevin bagiye guhurira mu gitaramo

RUBAVU: Chris Eazy na Ish Kevin bagiye guhurira mu gitaramo

Imyidagaduro
Abahanzi barimo Chris Eazy na Ish Kevin bagiye guhurira mu gitaramo kizabera mu Karere ka Rubavu.Ni igitaramo cyiswe Toxic Xperience gifite intero ya 'Visit Rubavu'.Iki gitaramo cyateguwe na Dj Toxxyk usanzwe mu ruganda rw'imyidagaduro by'umwihariko mu bitaramo bitandukanye. Biteganyijwe ko iki gitaramo cya Dj Toxxyk wamamaye mu Rwanda no hanze ndetse agacuranga mu gitaramo cya Kendrick Lamar i Kigali, kizaba tariki 29 Kamena 2024 ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu.Iki gitaramo azagifatanyamo na Dj Marnaud umaze kubaka izina mu mwuga wo kuvanga umuziki, Dj Pyfo, The Drammer n'abandi. Uretse aba ba Dj kandi hategerejwe Chris Eazy na mugenzi we Ish Kevin wamamaye mu njyana ya Trapp.Abategura iki gitaramo kigiye kuba bwa mbere , bavuga ko andi makuru ajyanye nacyo bazayatangaza mu gihe kida...
The Ben yavuze ku ndirimbo afitanye na Israel Mbonyi na Diamond Platnumz

The Ben yavuze ku ndirimbo afitanye na Israel Mbonyi na Diamond Platnumz

Imyidagaduro
Umuhanzi, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yatangaje ko nyuma ya Why yakoranye na Diamond Platnumz hari undi mushinga w'indirimbo bombi bafitanye gusa ngo bakiganiraho.Tiger B yahishuye kandi ko we Israel Mbonyi bafitanye indirimbo 2. <span;>Ibi The Ben yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo yari amaze kugirwa Brand Ambassador wa Tecno Mobile hamwe n'umugore we Uwicyeza Pamella.The Ben yagaragaje ko hari imishinga myinshi y'indirimbo afite cyakora ko muri iyi minsi , adapfa gusohora indirimbo uko yiboneye nka Mbere bitewe n'imihindagurukire y'Uruganda rw'Imyidagaduro. Umunyamakuru yatangiye amubaza ku ndirimbo afitanye na Israel Mbonyi, n'igihe bateganya kuyisohorera. The Ben yasubije ko we na Mbonyi bafitanye indirimbo 2 cyakora ko imwe ariyo imaze kurangira...
Abarimo Nessa, Titi Brown na Beat Killer bahuye na Minisitiri Utumatwishima

Abarimo Nessa, Titi Brown na Beat Killer bahuye na Minisitiri Utumatwishima

Imyidagaduro
Nyuma yo gushimangiza impano ya Titi Brown na Jojo Breezy, aba babyinnyi biyunze kuri Nessa na Beat Killer bahura na Minisitiri Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi. Aba biyongereye ho abamaze kwamamara kuri TikTok barimo Kimenyi Tito na Judy.Ibi biganiro byabo , byibanze ku bufatanye n'imbogamizi zikiboneka mu buhanzi.Ubwo Minisitiri Utumatwishima yagaragazaga ubwuzu bw'impano zabo, yavuze ko Titi Brown na Jojo Breezy bashobora kuba aribo babyinnyi beza u Rwanda rufite, avuga ko kujya kuri TikTok kwe aribo babigizemo uruhare ndetse agaragaza ko niba ibyo bakora bibaha amafaranga bakwiriye kubikomeza. Mu butumwa Jojo Breezy yanyujije kuri X yagize ati:"Byari iby'agaciro cyane kongera guhura n’Abayobozi bacu ba Minisitiri badufite mu nshin...