CANADA: Ben Adolphe yasendereje ibyishimo abakunzi be

13/05/2024 18:31

Umuhanzi Mulinda Adolphe wamamaye nka Ben Adolphe muri muzika Nyarwanda, yahuriye ku rubyiniro rumwe na Christopher muri Canada .Ben ni ubwa mbere yari ataramiye muri Canada aho yasanze Abanyarwanda batari bake n’abandi bitabiriye igitaramo.

Ni igitaramo cyabaye tariki ku wa Gatandatu Tariki 11 Gicurasi 2024  , kibera mu Mujyi wa Monstreal aho aba bahanzi bombi batanze ibyishimo bisendereye.Christopher yagiye gutaramira muri uyu Mujyi nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yose ‘Vole’ imaze kurebwa n’abatari bake.

Ben Adolphe ni umusore wamamaye mu ndirimbo zirimo; Aba ex,Rimwe, Bella , Nkawe n’izindi zitandukanye ari nazo yagiye agarukaho cyane mu rwego rwo gushaka kuririmbana n’abakunzi be.Uyu musore kandi yahamije ko guhurira ku rubyiniro rumwe na Christopher ari amateka kuri we.

Ubusanzwe Ben Adolphe , ni umuhanzi mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu ariko wamaze gusa n’usiga bagenzi be bo muri aka Karere.

 

Advertising

Previous Story

Sudani y’Epfo: Uburanga bwa Dau bwakuruye abaherwe babiri basheta amafaranga n’inka ngo bamutsindire

Next Story

Kenya: Pasiteri yasabye abakirisitu be kugendera kure urubuga rwa Tiktok

Latest from Imyidagaduro

Go toTop