Ku munsi wahariwe abagore benshi bakoze iyo bwabaga bashimira ababyeyi babo , babereka ko bari kumwe kandi ko bishimira kuba barababyaye.Muri abo harimo Burna Boy watunguye nyina akamuha imodoka nziza.
Ni imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Maybach , yamushyikirije ku wa 12 Gicurasi 2024 nyuma y’umusangiro.
Kuri uyu munsi, Burna yagaragaje ko yasohokanye na nyina hamwe n’inshuti ze bakajya gusangira, agaragaza uburyo afata umubyeyi we wa mwibarutse mu magana y’abandi bagore.
Ubwo bari basohotse, basa n’abatashye nibwo Burna Boy yasotse aho bari bari ari kumwe n’umubyeyi we, bagera hamwe akamwereka imodoka 2 , iye n’indi y’impano yamuhaye.
AMASHUSHO: Burna Boy yatunguye umubyeyi we amuha impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Maybach.
Sura Bio yacu @umunsiofficial
Usome inkuru irambuye#MothersDay #umunsiNews pic.twitter.com/CrvYdFyuDR— UMUNSI.COM (@umunsiofficial) May 13, 2024