Abarimo Nessa, Titi Brown na Beat Killer bahuye na Minisitiri Utumatwishima

11/05/2024 18:05

Nyuma yo gushimangiza impano ya Titi Brown na Jojo Breezy, aba babyinnyi biyunze kuri Nessa na Beat Killer bahura na Minisitiri Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Aba biyongereye ho abamaze kwamamara kuri TikTok barimo Kimenyi Tito na Judy.Ibi biganiro byabo , byibanze ku bufatanye n’imbogamizi zikiboneka mu buhanzi.Ubwo Minisitiri Utumatwishima yagaragazaga ubwuzu bw’impano zabo, yavuze ko Titi Brown na Jojo Breezy bashobora kuba aribo babyinnyi beza u Rwanda rufite, avuga ko kujya kuri TikTok kwe aribo babigizemo uruhare ndetse agaragaza ko niba ibyo bakora bibaha amafaranga bakwiriye kubikomeza.

Mu butumwa Jojo Breezy yanyujije kuri X yagize ati:”Byari iby’agaciro cyane kongera guhura n’Abayobozi bacu ba Minisitiri badufite mu nshingano!Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Mwakoze cyane kutwakira no kutuganiriza Inama zanyu tuzazikurikiza natwe🙏🏾Nkatwe rero nk’Urubyiruko nitwe ubu tugomba”.

Muri uku guhura nabo, yagaragaje ko bakwiriye gushyira hamwe ndetse bagashyigikirana.Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Umutoni Sandrine, yeretse aba bahanzi ibyo Minisiteri y’Ubuhanzi imaze kugeraho kugira ngo ibyo bakora biba byarire umusaruro.

Advertising

Previous Story

Manchester City yanyagiye Fulham

Next Story

The Ben yavuze ku ndirimbo afitanye na Israel Mbonyi na Diamond Platnumz

Latest from Imyidagaduro

Go toTop