The Ben yavuze ku ndirimbo afitanye na Israel Mbonyi na Diamond Platnumz

11/05/2024 19:06

Umuhanzi, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yatangaje ko nyuma ya Why yakoranye na Diamond Platnumz hari undi mushinga w’indirimbo bombi bafitanye gusa ngo bakiganiraho.Tiger B yahishuye kandi ko we Israel Mbonyi bafitanye indirimbo 2.

<span;>Ibi The Ben yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari amaze kugirwa Brand Ambassador wa Tecno Mobile hamwe n’umugore we Uwicyeza Pamella.The Ben yagaragaje ko hari imishinga myinshi y’indirimbo afite cyakora ko muri iyi minsi , adapfa gusohora indirimbo uko yiboneye nka Mbere bitewe n’imihindagurukire y’Uruganda rw’Imyidagaduro.

Umunyamakuru yatangiye amubaza ku ndirimbo afitanye na Israel Mbonyi, n’igihe bateganya kuyisohorera. The Ben yasubije ko we na Mbonyi bafitanye indirimbo 2 cyakora ko imwe ariyo imaze kurangira.Ati:”Indirimbo ari mu nzira gusa nk’uko nabikubwiye muri iki gihe ntabwo gusohora indirimbo bicyoroshye.Ntabwo ari nkakera ariko indirimbo iri mu nzira.Ni indirimbo Ebyiri [ 2 Songs ] mu by’ukuri kandi imwe yamaze gufatirwa amajwi nibaza ko mu gihe kidatinze irasohokera Abanyarwanda”.

The Ben agaruka ku ndirimbo ye na Diamond Platnumz yemeje ko bikiri mu biganiro ariko ko bishoboka. Ati:”Mfite indirimbo na Uncle Austin yarangiye , mfite indirimbo iri mu mishinga na Diamond Platnumz ntirafatirwa amajwi ariko ni ibiganiro twatangiye bishobora kujya mu bikorwa vuba cyane”.

Yagaragaje ko hari indirimbo nanone  afitanye na Tuff Gang yakozwe mbere Jay Polly akiriho nayo ishobora kujya hanze vuba, hari indirimbo yakoranye n’umuvandimwe we Green P n’izindi.The Ben yahishuye ko uku Kwezi kwa 5 kutazarenga atarasohora indirimbo.M

uri iki kiganiro n’itangazamakuru, The Ben abajijwe kubyo kuba umugore we atwite , yabihakaniye kure avuga ko gutwita ari umugambi w’Imana abantu bakwiriye gutegereza.

Advertising

Previous Story

Abarimo Nessa, Titi Brown na Beat Killer bahuye na Minisitiri Utumatwishima

Next Story

RUBAVU: Chris Eazy na Ish Kevin bagiye guhurira mu gitaramo

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop