Uwatozaga APR FC ntakiri umutoza wayo

12/05/2024 19:32

Thierry Froger wari umutoza wa APR FC wanayihesheje igikombe nta kiri umutoza wayo nk’uko byemejwe n’ikipe ubwayo dore ko mu mwaka wa 2023 aribwo bamuhaye amasezerano y’umwaka umwe.

N’ubwo ikipe ya APR FC yatsindaga ntabwo abakunzi bayo bamwe bishimiye imitoreze ye kuko bemezaga ko yagakoze ibirenze ndetse bamwe bakaririmba ko yagakwiye kubavira mu ikipe.

Thierry Froger yatoje umukino we wa nyuma kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024 , umukino wahuje ikipe ya APR FC na Amagaju bikarangira banganya 1:1 gusa APR FC igatwara igikombe.Kuba nta mukino wa Shampiyona APR FC isigaranye muri Shampiyona bivuze ko n’amasezerano y’umwaka umwe ye yarangiye.

Chairman wa APR FC Col Richard Karasira yavuze ko amasezerano bari bafitanye yarangiye ndetse ko batazakomezanya.Ati:”Ntabwo tuzakomezanya , ntabwo tuzakomezanya.Tuzamuha amahirwe ajye gushakira ahandi ariko natwe nadusaba tuzamuha amahirwe twongere tubyigeho, turebe niba ibyo twamutumye yarabikoze , asabe akazi nk’uko abandi bagasaba ariko kugeza ubu amasezerano ye ararangiye nk’uko hari abakinnyi amasezerano yabo arangiye ubwo ntabwo ari aba APR FC”.

Thierry Froger yegukanye Shampiyona adatsinzwe umukino n’umwe.Yatsinze imikino 19 anganya 11.Iki gikombe ni icya 22 iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye kikaba icya 5 yikurikiranya

Isoko: ISIMBI

Advertising

Previous Story

APR FC ihawe igikombe idatsinzwe

Next Story

Umugabo wahawe impyiko y’ingurube yapfuye hashize igihe gito ayihawe

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop