Bruce Melodie yakuwe mu barataramira abakunzi ba APR FC

12/05/2024 12:37

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie muri muzika Nyarwanda, ntabwo ari mu bahanzi bari bashyizwe ku rutonde rw’abararirimba mu gitaramo cyateguwe na APR FC ubwo iraba yakira igikombe cya Shampiyona yatsindiye uyu mwaka.

Ni igitaramo cyiteguwe mu buryo budasanzwe ndetse APR FC ikaba yarakoze ibi mu rwego rwo gushimisha abafana bayo n’abakunzi ba ruhago muri rusange dore ko yarangije Shampiyona idatsinzwe bikagaragaza ubushake n’umuhate w’abakinnyi bayo.Ibi birori biraba kuri uyu munsi nyuma y’umukino urayihuza n’ikipe ya Amagaju ikaza guhita ihabwa igikombe.

Mu rwego rwo kwishimira iyi ntsinzi yahisemo gutumira abahanzi kuri Pele Stadium dore ko kiraba kibaye icya 22 yegukanye muri Shampiyona y’u Rwanda.Mu bahanzi bari batumiwe harimo; Bruce Melodie, Riderman na Chris Eazy bagafatanya na DJ Toxxyk wamamaye mu kuvangavanga umuziki no mu bitaramo bitandukanye.

N’ubwo Bruce Melodie yari ku rutonde rw’abahanzi bagombaga kuririmba kuri uyu wa Gatandatu aribwo byagaragaye ko atarabasha kuririmba kuko ngo habayemo kutumvikana hagati ye na APR FC nk’uko Ikinyamakuru Isimbi.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza , aho ngo Bruce Melodie yasabaga ku bakirwa urubyiniro ,ikipe ikavuga ko itabiteguye kubera ko ngo ntaho rwajya.

Previous Story

Umukecuru yapfuye nyuma y’iminsi ibiri atangaje ko yagiye mu ijuru agahura n’Imana bakaganira

Next Story

Barack Obama yabwiye umugore amagambo akomeye

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop