Meddy yamanuye ijuru arituzamo umugore we Mimi Mehfira

13/05/2024 09:00

Meddy yasubije amaso inyuma yitsa ku mugisha n’urukundo yahawe n’umugore we Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia.Uyu muhanzi yagaragaje ko amwifuriza ibyiza byinshi yitsa ku munsi wahariwe umugore.

Umuhanzi Ngabo Médard wamamaye nka Meddy muri Muzika Nyarwanda, yongeye gushyira hanze amarangamutima ye ku mugore we Mimi Mehfira nawe udasiba ku mwereka ko amukunda cyane.Uyu muhanzi yagaragaje ibi anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ni ubutumwa bwuje urukundo n’imbamutima zimanura Ijuru , zikarigira inzu batuyemo bombi.Meddy yagize ati:” Umugore wanjye , nyambere mu byo nkora byose.Warakoze kugira inzu yacu, i muhira.Warakoze kumbera umugore udasanzwe ukaba inshuti yanjye magara. Warakoze kuba mama mwiza w’umwana wacu.Warakoze kuba Umunyamabanga wacu mwiza. Warakoze ku bwo ku dukorera ibirenze, ikirenze warakoze kuba umugore uhimbaza Imana kandi ukayikunda. Ndagukunda by’iteka ryose mugore mwiza Mimi”.

Amagambo ya Medy ashimangira neza iby’urukundo bombi bakundana dore ko bakibana yahise ahitamo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akajya anabwiriza mu materaniro atanga n’ubuhamya.

Kugeza ubu Meddy niwe muhanzi uyoboye bagenzi be haba mu gukurikirwa cyane kuri YouTube, kugira indirimbo zarebwe cyane no mu gukundiro.Muri ubu butumwa yatuye umugore we, Meddy yifashishije indirimbo ‘My Vow’ yamukoreye.

Advertising

Previous Story

Burna Boy yatunguye nyina amuha imodoka y’akataraboneka

Next Story

Umunsi w’abagore: Lupitha Nyong’o , Clarisse Karasira na Judithe Niyonizera mu bagore bagaragaje amarangamutima yabo

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop