Advertising

Diamond Platnumz yongeye kwiyegereza Zuchu

12/05/2024 08:09

Diamond Platnumz na Zuchu bongeye kugaragara agatoki ku kandi nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa yivumbuye kuri Boss we muri WCB bikavugwa ko yafushye agata akazi.

Ibi byabaye ku wa 10 Gicurasi, ubwo Diamond Platnumz yatunguraga abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga agatambutsa indirimbo yitwa ‘Raha’ yafatanyije n’umuhanzikazi we Zuchu ndetse akayishyira mu mashusho yuje urukundo yabo bombi begeranye cyane.

Ibi bisa no gutwika bikitwa urukundo hagati y’aba bahanzi bombi, bije nyuma y’icyumweru Simba yerekanye umukunzi we wa kera Sarah, bigatera ishyari Zuchu bombi bakava mu bakurikiranaga ibikorwa byabo kuri Instagram [ Unfollow ] kugeza ubu.Muri iki gihe Zuchu yemeje ko arambiwe kubana n’umuntu utuma bamutuka.

Yagize ati:” Ndabizi kuba icyamamare bituma umuntu avugwa kandi birasanzwe (…)”. Yakomeje yiyama itangazamakuru kumuvugaho ibitaribyo avuga ko ariyo mpamvu yo guhunga urugo rwa Diamond Platnumz.

Ubusanzwe Zuchu ni umuhanzi wo muri WCB usanzwe akora nk’abandi barimo ; Mbosso, n’abandi gusa bikavugwa ko mu masezerano ye muri iyi nzu , harimo uburyo bwo gutwika binjiriye mu rukundo ariko akaba ariwe ubihamya.Bivugwa ko kandi Zuchu ashobora kuba yarakunze Boss we cyane akabikura mukazi ahubwo akabigira ibye.

Diamond Platnumz yavuze ko urukundo iyo rumujeho arwakira cyakora ngo iyo uwo bakundana atangiye kumunaniza, nawe akora ibituma arakara.

Previous Story

Red-Tabara yahakanye ibyo gutera Gerenade mu Burundi

Next Story

Umukinnyi w’Umunyarwanda Emeran yafashije FC Groningen kugera mu cyiciro cya mbere mu Buholandi

Latest from Imyidagaduro

Abafana ba Bushali basogongeye kuri Album ye

Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali, yasogongeje abakunzi be kuri Album nshya yise ‘Full Moon’ yashyize hanze nyuma y’igihe ayishyujwe n’abafana be. Ni igikorwa
Go toTop