Element agiye gukurikiza Fou de Toi imaze kurebwa inshuro Miliyoni 15 kuri youTube

12/05/2024 11:07

Umuhanzi akaba n’umwe mu bakora indirimbo mu Rwanda Producer Element , yaciye amarenga yo gushyira hanze indi ndirimbo nyuma ya Fou de Toi na Kashe.

Uyu musore yagiye yumvikana cyane muri muzika Nyarwanda ndetse agahabwa ibikombe bitandukanye biturutse ku bihangano yagiye akora mu bihe bitandukanye. Element yubatse izina mu Rwanda akigera muri Country Record aho yakoreye indirimbo zamenyekanye  binamufasha kuva muri Country ajya muri 1:55 AM ya Coach Gael ari nayo arimo kugeza ubu.

Nyuma yo gukorera benshi mu bahanzi, abandi akabafasha mu ndirimbo zabo abaha ijwi, yaje gusanga nawe yabishobora ashyira hanze indirimbo yise ‘Kashe’ byanavuzwe ko ari indirimbo yakoreye umukobwa bakundanaga bakaza gutandukana ariko nyuma akabona ari ngombwa kuyishyira hanze nk’uko nawe ubwe yabyemereye Radiyo Kiss FM yo muri Kenya.

Kashe indirimbo ye ya mbere imaze umwaka umwe gusa imaze kurebwa inshuro Miliyoni 8.8 [8.8M Views], naho Fou de Toi imze amezi 11 ikaba imaze kurebwa inshuro Miliyoni 15 zose kuri YouTube Konti ye bwite.

Anyuze ku mumbuga Nkoranyambaga ze element yahamije ko aricyo gihe cyo gushyira hanze indi ndirimbo.Ati:”Ndatekereza ko iki aricyo gihe cyo gushyira hanze indi ndirimbo.Mwarakoze cyane ku bwa Miliyoni 15 kuri Fou de Toi, ntewe ishema n’urukundo rwanyu n’uburyo mu mfasha”. Element amaze iminsi mu nkundura yo guteza imbere injyana ya AfroGako, agaragaza ko ngo ari we wayivumbuye nayamara abandi bakagaragaza andi mazina.

Advertising

Previous Story

Afurika y’Epfo: Umugabo yatabawe nyuma y’iminsi itanu inyubako imuguyeho

Next Story

Umukecuru yapfuye nyuma y’iminsi ibiri atangaje ko yagiye mu ijuru agahura n’Imana bakaganira

Latest from Imyidagaduro

Go toTop