RUBAVU: Chris Eazy na Ish Kevin bagiye guhurira mu gitaramo

11/05/2024 21:07

Abahanzi barimo Chris Eazy na Ish Kevin bagiye guhurira mu gitaramo kizabera mu Karere ka Rubavu.Ni igitaramo cyiswe Toxic Xperience gifite intero ya ‘Visit Rubavu’.Iki gitaramo cyateguwe na Dj Toxxyk usanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko mu bitaramo bitandukanye.

Biteganyijwe ko iki gitaramo cya Dj Toxxyk wamamaye mu Rwanda no hanze ndetse agacuranga mu gitaramo cya Kendrick Lamar i Kigali, kizaba tariki 29 Kamena 2024 ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.Iki gitaramo azagifatanyamo na Dj Marnaud umaze kubaka izina mu mwuga wo kuvanga umuziki, Dj Pyfo, The Drammer n’abandi.

Uretse aba ba Dj kandi hategerejwe Chris Eazy na mugenzi we Ish Kevin wamamaye mu njyana ya Trapp.Abategura iki gitaramo kigiye kuba bwa mbere , bavuga ko andi makuru ajyanye nacyo bazayatangaza mu gihe kidatinze.

Advertising

Previous Story

The Ben yavuze ku ndirimbo afitanye na Israel Mbonyi na Diamond Platnumz

Next Story

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Senegal

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop