Advertising

James Bond yahagaritse gukina Filime no kugaragara mu ruhame

07/25/24 19:1 PM

Icyamamare muri Cinema  y’Isi James Bond wujuje imyaka 84 y’amavuko, yatangaje ko yagaritse umwuga wo gukina Filime ndetse no kugaragara mu ruhame no gukora ibiganiro cyangwa kugira abo asinyira ku myambaro yabo.

James Bond yamenyekanye muri Filime zitandukanye kuva mu 1969.Ubwo yashyiraga ifoto ku mbuga Nkoranyambaga zitandukanye zirimo na X, George Lazenby wakunzwe na James Bond, yagize ati:”Uyu ntabwo ari umwanzuro wanyoroheye ariko ni cyo gihe ngo nsezere , mv mu kazi njye kuruhuka.Ntabwo nzongera kugaragara mu ruhame, cyangwa kugira Filime nkinamo.Ntabwo nzongera gukora ibiganiro  bitandukanye kuri Televiziyo n’ahandi.Ntawe nzongera gusinyira. Byari byiza ariko gusaza ntabwo bishimisha”.

Yakomeje agira ati:”Ndashaka gushimira Manager wanjye, n’inshuti yanjye Anders Frejdh , kubwo kumfasha kuva muri 2013  ntangira kwigaragaza kugeza ubu.Ubu nkwiriye kwita cyane ku kumarana umwanya n’umuryango wanjye. Nukuri , ndashimira buri umwe wese wahambereye akankunda akanamfasha muri iyi myaka yose. Byari bisobanuye byinshi kuri njye”.

Yagaragaye muri Filime zirimo; Universal Soldiers yo mu 1971, Who Saw  Her Die yo mu 1972, The Shrine Of Ultimate Bliss yo mu 1974, The Man from Hong Kong yo mu 1975, hamwee n’indi filime yitwa The Kentucky Fried Movie yo mu 1977. Azibukirwa kandi kuri Filime zirimo ; Diamond Are Forever  nayo yakinnye mu 1971 , Never Say Never Again yo mu 1982.

James Bond, yakinnye muri Filime yitwa Agent 007 afite imyaka 29 ndetse ari umukinnyi w’imena.Yari umwana muri icyo gihe ariko yishyurwaga arenga ibihumbi 50$ arenga Miliyoni 65 z’Amafaranga y’u Rwanda kuri filime imwe.Muri 2017  James Bond yabwiye The New York Times ko gukina filime bimugora ariko ko aribyo bye.

Ati:”Bingira icyamamare, kandi ngomba guhangana nabyo mo gato.Ni uburibwe ariko se nkore iki ?.Murabizi , ibi nibyo byanjye kandi sinzi impamvu byambayeho”.Mu Kuboza ku mwaka washize, bamwe mu bo mu itsinda rye , batangaje ko ari koroherwa nyuma y’aho yari yahawe ibitaro kubera uburwayi bw’ubwonko. Ati:”Nejejwe no kubatangariza ko Umukiriya wacu George Lazenby arimo koroherwa akagaruka mu rugo”.

Ubu burwayi bwari bwatewe n’impanuka yakorewe iwe mu rugo agakomereka umutwe.Muri 2020, uyu musaza James Bond yabwiye ikinyamakuru cyitwa Daily Star ko ku munsi yaryamanye n’abakobwa 20 ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘On Her Majesty’s Secret Service’.

Ati: Hari ubwo nateraga akabariro inshuro 5 ku munsi. Byari bitangaje kuko byaberaga kuri Set [Bari gukina], kuko muri ayo mezi yose narikumwe n’abakobwa 8. Nakundaga kunywa ijoro ryose, nkagera mu rugo bukeye”.

Uyu musaza yihaye akaruhuko k’ibyo byose yanyuzemo na cyane ko ageze mu myaka y’izabukuru.
Previous Story

Nyuma y’imyaka 3 yarabuze ! Rita Ange Kagaju yagarutse

Next Story

Inzu ifite ubwiherero imbere y’umuryango binjiriramo yashyizwe ku isoko

Latest from Cinema

Go toTop