Manchester City yanyagiye Fulham

11/05/2024 17:34

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo imikino y’Umunsi wa 37 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ya komeje. Fulham niyo yatangije umukino yari yakiriyemo Manchester City kuri stade Craven Cottage.

Bamwe mu bafana ba Arsenal bari inyuma ya Fulham kugira ngo barebe ko yahagarika umuvuduko wa Manchester City, gusa byarangiye ikubiswe izakabwana k’ibitego 4-0.

Ntabwo byafashe umwanya mu nini kuko Joško Gvardiol ku munota wa 13 yafunguye amazamu k’Umupira yahawe n’Ishanyarazi Kevin De Bryne, ku munota wa 71 ahawe umupira na Bernado Silva ndetse na Phil Foden ku munota wa 59 ahawe umupira na Bernado Silva na Julian Alvarez ku munota wa 90+6 kuri penariti, Aterekamo igitego cy’Agashingura cyumu.

ikipe ya Fulham yasoje umukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko haburaga umunota umwe ngo umukino urangire, myugariro Isa Diop yakoreye ikosa Julian Alvarez ari mu rubuga rw’amahina bituma umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo ( Ahita abona itukura) ndetse anatanga penalities.

ikipe ya Manchester City igifite umukino w’ikirarane yahise yisubiza umwanya wa mbere n’amanota 85 aho irusha amanota 2 Arsenal izakirana na Manchester United kuri iki Cyumweru.

Advertising

Previous Story

FERWAFA yagize icyo ivuga ku byo gukinira Amavubi kwa Ani Elijah

Next Story

Abarimo Nessa, Titi Brown na Beat Killer bahuye na Minisitiri Utumatwishima

Latest from Cinema

Go toTop